Umurenge Kagame Cup 2026: Musanze yegukanye umwanya wa gatatu muri Basketball

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera habereye imikino yo guhatanira imyanya ya nyuma mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026 ku rwego rw’Igihugu. Iyi mikino iri mu gice cya nyuma cy’iri rushanwa ryahuje amakipe yitwaye neza kurusha andi mu gihugu hose.

Akarere ka Musanze kari gahagarariwe n’amakipe abiri, arimo ikipe ya Volleyball y’Abagore ndetse n’ikipe ya Basketball mu cyiciro cy’Abagabo. Aya makipe yagaragaje ishyaka n’imbaraga mu guhesha ishema Akarere muri aya marushanwa yimakaza imiyoborere myiza n’umuco wo kurushanwa.

Mu mikino yabaye kuri uyu munsi, ikipe ya Basketball y’Akarere ka Musanze yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rwamagana mu mukino wo guhatanira uwo mwanya. Ni intsinzi yashimangiye ubushobozi bw’iyi kipe ndetse inasozanya ishema urugendo rwayo muri iri rushanwa.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Volleyball y’Abagore ya Musanze yegukanye umwanya wa kane, nyuma yo gutsindwa na Rusizi amaseti 3 kuri 1 mu mukino wabahuje. N’ubwo itabashije kubona umwanya wa gatatu, iyi kipe yagaragaje urwego rwiza rw’imikinire ndetse iba mu makipe ane ya mbere ku rwego rw’Igihugu.

Imikino y’aya makipe yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’Akarere ka Musanze. Umuyobozi w’Akarere, Nsengimana Claudien, yitabiriye umukino wa Volleyball y’Abagore wabereye ku kibuga cya Maranyundo Girls School. Mu gihe Kayiranga Theobald, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Alex Kanayoge ndetse na Munyaneza Jean Marice, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere, bitabiriye imikino ya Basketball yabereye mu Kigo cy’Urubyiruko Imbuto Hub.

Ibyo Musanze yagezeho muri aya marushanwa bigaragaza uruhare rw’imikino mu guteza imbere impano, kwimakaza umuco wo guhiganwa no guhuza abaturage, ari na byo bigamijwe n’irushanwa rya Umurenge Kagame Cup.