UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU WIZIHIJWE HATAHWA INYUBAKO 22 Z’IMITURIRWA

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Musanze hizihijwe ku nshuro ya 32 Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda inkingi z'iterambere”. 

Ibi birori byabereye ku Kibuga cy’Ikigo cy’Urubyiruko giherereye mu Murenge wa Muhoza, aho byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, abayobozi mu nzego zitandukanye, zirimo iza Leta, iz'umutekano, abikorera, urubyiruko rwiganjemo urwo mu mashuri n'abaturage.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru w'Intwari z'Igihugu byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro inyubako 22 z’imiturirwa zigenewe ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, zubatse hirya no hino mu Karere, zikaba zifite uruhare runini mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze no kuzamura urwego rw’abikorera.

Hatahwa inyubako y’amashuri yuzuye kuri ETEFOP, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abanyeshuri kurangwa n'ubutwari mu byo bakora byose, bafatiye ku rugero rwiza rw'abanyeshuri b'inyange bagaragaje ko ubutwari bushoboka, buharanirwa kandi ko butagendera ku myaka.

Mu butumwa yagajeje ku bitabiriye ibirori by’uyu munsi, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko insanganyamatsiko y'uyu munsi w'Intwari yibutsa ko Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe, guharanira kubaka Igihugu, kukirinda no kugiteza imbere.

Yasabye abitabiriye ibi birori, n’abatuye Intara y'Amajyaruguru muri rusange guharanira gutera ikirenge mu cy'Intwari z'Igihugu, baharanira kurangwa n'indangagaciro z'ubutwari, nko gukunda umurimo, kurangwa n'ukuri, kunga ubumwe, kwanga umugayo, gushyira imbere inyungu rusange no gukunda igihugu, kurangwa n'ubushishozi no gutinyuka guhangana n'ikibi.

Agaruka ku nyubako zatashywe, Guverineri Mugabowagahunde yashimiye ba nyirazo, ku bikorwa biganisha ku butwari bagezeho,asaba n'abandi kubafatiraho urugero bagakomeza kugira uruhare mu ivugururwa n’iterambere ry'Umujyi wa Musanze. 

Yagize ati: "Uyu munsi, twizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari, hano Musanze turashimira abacuruzi bitanze bagakora ibikorwa nabyo biganisha ku butwari, aho biyubakiye amazu y’imiturirwa y’ubucuruzi muri uyu Mujyi wa Musanze. Mwarakoze cyane kandi mubere abandi urugero na bo batere ikirenge mu cyanyu".

Uyu munsi kandi hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cyo kuvugurura umujyi wa Musanze, ahateganyijwe kubakwa inyubako mirongo ine zizaba zuzuye mu mwaka wa 2029.