UMUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE KURWANYA RUSWA

Kuri uyu munsi Tariki ya 8 Ukuboza 2023, muri Sitade UBWOROHERANE habereye Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kurwanya Ruswa, insanganyamatsiko yawo y' uyu mwaka ikaba igira iti" Ibyagezweho mu myaka 20 hemejwe Amasezerano y' Umuryango w' Abibumbye yo kurwanya ruswa".

Uyu munsi wabanjirijwe n' Urugendo rwo kurwanya ruswa rwahereye kuri GOICO rwerekeza kuri Sitade UBWOROHERANE ukaba witabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda Hon. UWIZEYE Judith ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, Umuvunyi Mukuru Madamu NIRERE Madeleine, Abavunyi Bungirije, Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru Bwana Maurice MUGABOWAGAHUNDE , Meya w' Akarere ka Musanze Ucyuye Igihe Bwana Hamiss BIZIMANA, Intumwa za Rubanda zaturutse mu Nteko Nshingamategeko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere ka Musanze Bwana Alex KANAYOGE, Inzego z' Umutekano, Abanyacyubahiro batandukanye n' izindi nzego zinyuranye z' abatumirwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Minisitiri muri Perezidansi yasabye Inzego zose ; iza Leta n' iz' abikorera guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa, kudahishira uyaka cyangwa uyitanga kuko idindiza iterambere ry' Igihugu n' iry' umuturage, ahubwo hakimakazwa serivisi nziza .