UMUGOROBA W’IMIRYANGO UKOMEJE KUBA UMUSEMBURO W’IMPINDUKA

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022, mu Midugudu igize Akarere ka Musanze uko ari 432 habereye Umugoroba w'Imiryango, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, aho abawitabiriye, abagore n’abagabo, urubyiruko n’Abahagarariye Abaturage mu Nzego zitandukanye, bahawe ibiganiro bitandukanye, bikubiyemo ingamba zo kurushaho kubaka Umuryango Nyarwanda Uteye Imbere kandi Utekanye.

Muri ibyo biganiro, barebeye hamwe ibijyanye n’uburinganire n' ubwuzuzanye mu muryango, gukangurira ababyeyi kwandikisha abana mu Irangamimerere, kwimakaza umuco w' isuku mu muryango, gukumira no kurandura imirimo ibujijwe abana, gahunda ya Ejo Heza, gukomeza guhashya Icyorezo cya COVID-19, guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, n' ibindi. Aha, hakaba habaye n’ibikorwa byo kuremera ibintyu bitandukanye kuri imwe mu miryango itishoboye.

Ku rwego rw’Akarere ka Musanze, uyu mugoroba wabereye mu Mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Ninda, mu Murenge wa Nyange, aho abaturage bari basuwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Rwego rw’Akarere ka Musanze, Madamu NYIRAMUGISHA Denise, wari kumwe n’Umukozi mu Karere Ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu GASOROMANTEJA Sylvanie.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge mu kiganiro cyabimburiwe nijambo ry'ikaze

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC/CNF) ku Rwego rw'Akarere yongera kubasobanurira amavu n'amavuko y'Umugoroba w'Imiryango

Muri uyu Mudugudu, haremewe umuryango wa NYIRANDORIMANA Marie Thabie, wahawe igitanda, matela n'ibiryamirwa, byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere n’Umurenge, binyuze mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Karere, bifite agaciro kangana n'ibihumbi ijana na cumi na birindwi by'amafaranga y'u Rwanda (117.000Rwf).

Byari ibyishimo bikomeye cyane ku Mukecuru Thabie mu gikorwa cyo kumuremera, kubera ko iki cyifuzo yari yakigejeje ku Muyobozi w'Akarere ubwo yari muri uyu Murenge mu Nteko y'Abaturage,mu Kagari ka Ninda, mu Mudugudu wa Kabara, ku itariki ya 15 Gashyantare 2022, anamusaba kuzamushimirira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika urajwe ishinga no kugira umuturage ubayeho neza akaba yarubakiwe muri gahunda yo kubakira abatishoboye.

"Imvugo Niyo Ngiro!'