UMUGANDA WIHARIYE W’URUBYIRUKO MU KARERE KA MUSANZE
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, hirya no mu Mirenge igize Akarere, Urubyiruko mu Nzego zitandukanye bahuriye mu Muganda Wihariye wagenewe Urubyiruko, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu.
Muri uyu muganda, hateguwe ibikorwa bijyanye n’imyiteguro yo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda birimo gukora isuku ku Nzibutso za Jenoside, gukorera Abarokotse Jenoside ibikorwa by'amaboko no gukora isuku ahazatangirwa ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka.
Ku Rwego rw’Akarere ka Musanze, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana, aho Urubyiruko rwo muri uyu Murenge mu Nzego zitandukanye rwakoze isuku ku Rwibutso rw’Akarere rwubatswe ku Cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri.


Ni igikorwa cyakurikiranwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle, wari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Rwego rw’Igihugu ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere, Bwana RWIGAMBA Aimable, ari nabo babahaye impanuro nyuma y’umuganda, mu Kiganiro gifite Umutwe w’Amagambo ugira, uti: “Uruhare rw'Urubyiruko mu Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Bwana RWIGAMBA Aimable

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Rwego rw’Igihugu

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage