UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA MUTARAMA 2025

Abakozi b'Akarere barangajwe imbere n'umuyobozi wako Bwana NSENGIMANA Claudien, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu karere ka Musanze Lt. Col Robert Murindangabo na Commander Police/Station ya Remera bifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Remera, Akagari ka Murwa, mu mudugudu wa Ngenzi mu muganda rusange wibanze ku gusibura imiferege y'amazi no gukuraho ibitengu byaridukiye mu muhanda wa Concasseur-Remera.

Nyuma y'umuganda, Umuyobozi w’Akarere yatanze ubutumwa ku bawitabiriye bubakangurira kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu karere, kuzamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi no kuwubungabunga birinda kuwutesha agaciro. Meya yasabye baturage gukomera ku muco wo kwigira, bakamagana umuco wo guhora bateze amaboko kuko ak’imuhana kaza imvura ihise. Yabashishikarije gutoza abana gukunda ishuri no guca ukubiri n’ibikorwa bibangamira imyigire y’abana; nko kubasibya ishuri, kubakereza no kuribavanamo.

Agaruka ku isuku, umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima, bityo abasaba kugira isuku ku mubri, ku myambaro no mu ngo, bakirinda kubana n’amatungo yo mu rugo kuko bibangamira imibere myiza y’umuturage. Umuyobozi w’Akarere yibukije akamaro ka Mituweli na serivisi ziyongeye ku zishyurwa nayo, bityo asaba abatarayitanga kwihutira kwesa uwo muhigo bakanazirikana ku ntego ya "Yongere ni ayawe" muri gahunda ya EjoHeza. Meya yasabye abaturage kubaho ubuzima bushingiye ku ntego, zigamije guhindura imibereho yabo no gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, nk’inkingi y'iterambere.

Umuyobozi w'Inkeragutabara mu karere ka Musanze Lt. Col Robert Murindangabo yijeje abaturage ko umutekano urinzwe neza, abasaba gutangira amakuru ku gihe ku muntu wese babonye batari basanzwe bamubona. Yabasabye kwirinda ubusinzi ahubwo bagaharanira kurwanya inzara kuko ari wo mwanzi wa mbere umuntu akwiye kurwanya.