UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA KANAMA 2022 MU KARERE KA MUSANZE
Kuri uyu wa 27/08/2022, mu Karere kose ka Musanze hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Kanama 2022. Umuganda wibanze ku bikorwa byo: kurwanya isuri, guhanga imihanda, gusibura imiferege y'amazi no gusiba ibinogo, kubakira abatishoboye, gusukura imihanda minini, imito n'imigenderano,... Ku rwego rw'Akarere umuganda wakorewe mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Rungu ahacukuwe imirwanyasuri kuri site ya Rungu ifite ubuso bwa 25Ha.

Nyuma y'umuganda abaturage bahawe ubutumwa ku ngingo z'ingenzi zikurikira:
▶️ Kurwanya Isuri n'Ibiza
▶️ Kugira Isuku
▶️ MUSA 2022/2023
▶️ #KwitaIzina18
▶️ Umutekano: gukumira ubujura, ubusinzi, amakimbirane, ibiyobyabwenge,...
Mu gusoza, basabwe gukomeza kwitegura neza Igihembwe cy'ihinga 2023A, gukomeza kwitabira Ibarura Rusange ry'Abaturage n'imiturire 2022,...
Umuganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu KAMANZI Axelle n'Abayobozi b'Ingabo mu Karere ka Musanze Lt Col. Joseph MUKOMEZA na Lt Col. GATABAZI, DPC - Musanze SP Elvis MUNYANEZA. Wanitabiriwe n'umuyobozi muri GMO Bwana RURIHOSE Florien, ES w'Umurenge wa Gacaca, Umuyobozi w'Ishami ry'ubuhinzi no kurengera ibidukikije n'abaturage benshi.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew ari kumwe n'Umuyobozi wa RF mu Karere ka Musanze Lt Col Fred RUZIGAMA uyu munsi mu muganda bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyuve. Bakoze umuganda wo gucukura imirwanyasuri kuri 2.5Ha mu Kagari ka Bukinanyana hafi y'ishuri ribanza rya Rugeshi. Nyuma y'umuganda baganirije abaturage ku: EJO HEZA, Ibarura rusange ry'Abaturage n'imiturire 2022, umuryango utekanye kdi ushoboye, Land week, kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano.

Muri rusange umuganda wagenze neza. Nyuma y'ibiganiro hatanzwe umwanya w'ibibazo n'uw'ibitekerezo. Ibibazo byose byabajijwe byahawe ibisubizo n'umurongo w'uko byakemurwa.

KAMANZI Jean Bosco
Ag PRMCO