Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2025

Guverineri, Senateri n'Umuyobozi w'Akarere bateye igiti
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuganda
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuganda

Umuyobozi w' Intara y' Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Mourice ari kumwe na Honorable Senateri Dr Nyinawamwiza Laititia, Abagize Komite Nyobozi y' Akarere ka Musanze, Abagize Komite y' Umutekano itaguye y'Akarere ka Musanze n'Abagize Komite ya IBUKA mu Karere ka Musanze bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange usoza Ukwezi wka Werurwe 2025, wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hasukuwe kandi haterwa ibiti ku rwibutso rwa Musanze ndetse n’urwa Busogo.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Urubyiruko rwitabiriye anabasaba ko bazagira uruhare kugira ngo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizarusheho kugenda neza. Yasabye Urubyiruko kandi kuba abambere mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bavuguruza iby' abaharabika Igihugu cyacu bagenda bakivuga nabi. 

Nyuma y'umuganda wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo, Abayobozi barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, Senateri Nyinawamwiza Laetitia, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Piolisi mu karere ka Musanze, batanze ubutumwa bwibanze ku isuku, umutekano no kuzitabira ibikorwa byose bitaganijwe mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Aganira n’abaturage bakoreye umuganda ku Rwibutso rwa Busogo, Guverineri yasabye abaturage Kuzitabira ibikorwa byose biteganijwe mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kurwanya abakoresha, guharanira kwigira no kugira uruhare mu bibakorerwa, Kwimakaza umuco w'isuku hose no Kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.

Uyu muganda wakorewe ku Rwibutso rwa Musanze ahahoze Cour d' Appel na Busogo witabiriye n’urubyiruko rusaga 1000, rurimo abanyeshuri muri Kaminuza, Abatwara abagenzi ku magare, Abakorera bushake, IBUKA, Abagize Inama y' Igihugu y'Urubyiruko n'Abandi.