UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GASHYANTARE 2025

Uyu munsi, Minisitiri w'Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, akaba n'imboni ya Guverinoma mu karere ka Musanze, ari kumwe n'Umuyobozi wako Nsengimana Claudien , yifatanyije n’abaturage b'Akagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025. Umuganda wibanze ku bikorwa byo Gutunda amabuye no gucukura imisingi mu bibanza bizubakwamo amazu 115 y'abatishoboye basenyewe n'ibiza.

Minisitiri Marizamunda yasabye abaturage kwitabira gahunda za leta, gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe ku cyawuhungabanya, bityo bagahesha agaciro igihugu n’ubuyobozi bwabo