UMUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA KINIGI: AMAHIRWE AGIYE GUTUMA MUSANZE IRUSHAHO KUBAKA IZINA

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherutse gutahwa ku mugaragaro ku itariki ya 04 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga Isabukuru ya Kwibohora ku Nshuro ya 27ukomeje gusurwa n’abashyitsi mu Nzego zitandukanye mu rwego rwo kwirebera ibyiza Abanyarwanda dukesha Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulikja, Paul KAGAME, uhora arajwe ishinga no kugira umuturage ubayeho neza ariko na we abigizemo uruhare.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, yakiriye itsinda ry’Abashyitsi batandukanye bari bayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert MURASIRA, wari kumwe na mugenzi we wo mu Gihugu cya ZIMBABWE, Hon. OCZ Muchinguri Kashiri n’abandi bari bazanye.

Nyuma yo gutambagizwa uwo Mudugudu no gusura bimwe mu bikorwa bihakorerwa, aba bashyitsi bishimye ubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’abaturage mu rugamba rw’Iterambere rirambye ryishimiwe na buri wese. 

Uru ruzinduko rukaba ruje rukurikiye urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen JB Kazura, yari aherutse kugirira muri uyu Mudugudu, ku itariki ya 28 Nyakanga 2021, ubwo na we yawusuraga ari kumwe na mugenzi we wo mu Gihugu cya ANGOLA, Gen Egidio SANTOS, nabo bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije wavuzwe haruguru.

Uyu Mudugudugu ukaba utuwemo n’imiryango 144 irimo by’umwihariko abahoze batuiye mu gice cyagenewe ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo birimo n’amahoteli manini aho mu Murenge wa Kinigi, hakiyongeramo n’abandi bari batuye mu manegeka ndetse n’abatishoboye muri rusange, aho basanze ibikoresho by’ibanze bagahabwa n’ibiribwa byo kubatunga mu gihe cy’amezi atandatu, Ikigo cy’Amashuri cya Kampanga cyari kihasanzwe n’Ikigo Nderabuzima byavugururiwe inyubako zikanongerwa, Ikigo Mbonezamikurire y’Abana Bato, Inzu Mberabyombi, Ibiraro by’inkoko ibihumbi umunani borojwe ubu zatangiye gutera ndetse n’ibiraro by’inka ku bari basanzwe bazitunze, agakiriro, imiuhanda ya kaburimnbo itandukanya izo nyubako n’ibindi byinshi batazigera bahwema gushimira Intore izirusha intambwe.

Ubu, izo nkoko borojwe nka Koperative imwe zikaba zaratangiye kubungura kubera ko ubu bamaze kugurisha amagio arenga ibumbi mirongo itanu.