Umuco w’isuku ugomba kuba indangagaciro ya buri wese – Mayor Nsengimana Claudien

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien arasaba abatuye, abagenda n’abakorera mu Karere ka Musanze kurangwa n’isaku, bakimakaza uwo muco, haba mu bice byose bigize Akakarere. Ibi yabitangarije mu nama igamije gusobanura no kwitegura ukwezi kw'Ubukanguramba ku Isuku mu Karere ka Musanze gufite Insanganyamatsiko igira iti: "DUHEREYE MU ISIBO TURWANYE UMWANDA N'INGARUKA ZAWO". 

Iyi nama yateranye kuwa 23 Mata 2024, ikaba yahuje abayobozi mu ngeri zitandukanye: Abayobozi b'Ibigo bya Leta n'ibyigenga bikorera mu Karere ka Musanze, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize Akarere ka Musanze, Abakozi mu Ishami ry'Ubuzima ku Karere, Umuyobozi w'ihuriro ry'abatanga serivisi z'amahoteli ku rwego rw'Akarere, abashinzwe ubuzima n'Isuku mu Mirenge, abashinzwe uburezi mu Mirenge, Abayobozi b'Ibigonderabuzima n'abafite isuku mu nshingano ku Bigonderabuzima.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati: "umuco w'isuku ugomba kuba indangagaciro igomba kuranga buri wese utuye, ugenda cyangwa ukorera mu Karere ka Musanze haba mu gice cy'Umujyi ndetse no mu gice cy'icyaro.” Kugira isuku bigomba kuba umuco kandi bigahoraho, bikajyana n’iterambere ry’akarere. Yagize ati: “Akarere ka Musanze kagomba gukomeza gutera imbere ariko bikanajyana no kurwanya umwanda ahantu hose” guhera ku mubiri, ku myambaro, mu ngo, ahahurira abantu benshi hamwe n'ahatangirwa serivisi zitandukanye (Hoteli, lodges, bars, restaurants, Banki ...). 

Isuku inoze kandi irambye igerwaho ku bufatanye bwa buri wese. Ni byo umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiriye inama, aho yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu buryo butaziguye mu guhangana n'ikibazo cy'umwanda ukigaragara mu bice bitandukanye by'Akarere. Ubufatanyabikorwa bugomba guhoraho, kuko “ukwezi kw'ubukangurambaga ku isuku bitavuze ko isuku izitabwaho mu kwezi kumwe gusa ahubwo isuku igomba kwitabwaho iminsi yose kandi mu buryo buhoraho.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi abafatanyabikorwa kugira uruhare mu bikorwa by'ubukangurambaga byateguwe ndetse no kuba intangarugero mu kugira isuku aho batuye n’aho bakorera. Yasabye ko “Isibo iba izingiro ry'ibikorwa by'isuku bityo ingo zose zikarangwa n'isuku”, ibi bikajyana no gukora ubugenzuzi bugamije kwigisha, ariko hakabaho no guhana aho bibaye ngombwa hashingiwe ku mabwiriza arebana n'isuku yemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze.

Iyi nama yasojwe Abitabiriye biyemeje kugira uruhare mu kwezi kw'Ubukanguramba ku Isuku, bikazagaragazwa n'impinduka nziza ku iterambere ry'isuku mu Karere hose.  Biyemeje kandi kuba abafatanyabikorwa mu buryo buhoraho mu guteza imbere isuku hose mu Karere no guca ukubiri n'umwanda uwo ariwo wose.

Ukwezi kw'ubukangurambaga ku isuku mu Karere ka Musanze kuzatangizwa ku mugaragaro kuwa 2 tariki ya 29/04/2025 gutangirizwe mu Murenge wa Busogo.