UHAGARARIYE AMBASADERI W'AMERIKA MU RWANDA YASUYE URWIBUTSO RW’AKARERE KA MUSANZE
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, ari kumwe na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana RWASIBO Pierre, Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, yakiriye Uhagarariye Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda (Chargee d'Affaires), Madamu Deborah MacLean, wasuye Urwibutso rw'Akarere rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwubatswe ahahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana, mu Mbuga imwe n'Inyubako y'Akarere.
Akihagera, bunamiye izi Nzirakarengane, asobanurirwa Amateka y'aho n'impamvu hubatswe Urwibutso (aho Imbaga y'Abatutsi barenga 800 yaburiye ubuzima mu Nzu y'Ubutabera, aho kuyirenganurirwamo), ashyira indabo kuri Monument iriho amwe mu mazina yabo yashoboye kuboneka.





Yasoje ashima aho u Rwanda rugeze rwiyubaka anabizeza gukomeza kuba ijwi ry'inyongera mu kugaragaza ukuri kubyabaye.
