UBUYOBOZI BW’AKARERE KA MUSANZE BURASHIMIRA “IPRC MUSANZE” INYUNGANIZI YAYO MU KUBAKA UMUNYARWANDA WISHIMIYE IGIHUGU CYE
Hari mu Muhango wo kumurika Inzu yubakiwe umukecuru witwa MUKARUGAMBWA Ancille utuye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Susa, ku bufatanye niri Shuri Rikuru ry’Ubumenyangiro rya IPRC, rikaba ari rimwe mu Mashuri yo muri aka Karere, rifite icyicaro mu Murenge wa Nkotsi, mu Kagari ka Bikare, mu Mudugudu wa Barizo.


Nk'uko bisobanurwa n'umugenerwabikorwa ndetse bikanashimangirwa n'Umuyobozi w'iri Shuri, Eng.Emile ABAYISENGA, ngo iyi nzu yari ihasanzwe ariko ishaje cyane, itarigeze iterwa n'igishahuro, itagira igikoni.



Agira, ati: "Umukuru w'Igihugu cyacu yashyizeho umurongo ngenderwaho mu kuzamura Imibereho Myiza y'Abaturage ariko ntiyabikora wenyine. Ni muri urwo rwego nanjye, ubwo narimo nitemberera muri aka gace naje kubona iyi nzu, negera uyu mukecuru turaganira hanyuma nyuma yo kumenya uko abayeho mbiganiriza abakozi ku kazi hanyuma dufata icyemezo cyo kumusanira binyuze mu kibina dusanzwe duhuriyemo."
Akomeza agira, ati: "Uretse iyi nzu kandi, nyuma yo kuvugurura inzu no kuyubakira igikoni n'ubwogero, twanamuguriye intebe n'imisego, ibitanda n'ibiryamirwa, tunamugurira ibiribwa ndetse na bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Imirimo yose yakozwe n'ibikoresho byatwaye miriyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (5,000,000RWF)".


Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari Umushyitsi Mukuru, yagize, ati: "Aho Abanyarwanda tugeze twiyubaka harashimishije ariko urugendo ruracyari rurerure. Niyo moamvu rero, iruhande rw'ubushobozi bwa Leta n'abanyagihugu bagomba gushyiraho akabo bihereye ku gukusanya ibitekerezo ku bibazo bibangamiye iterambere n'imibereho yabo no guhuriza hamwe imbaraga mu kubikemura hagamijwe inyungu rusange, nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kubidukangurira."

Yasoje ashimira Abafatanyabikorwa muri rusange n'iri Shuri by'umwihariko, anasaba abagenerwabikorwa muri gahunda zitandukanye kujya babyaza ukusaruro inyunganizi baba babonye no kuyubakiraho baharanira gutera intambwe ijya mbere ndetse no mu kugira uruhare mu kugoboka abandi baramuka bahuye n'ibibazo runaka.
Uyu mukecuru afite imyaka 85 y'amavuko ariko akaba abana n'umukobwa we, na we ufite abana babiri, bakaba bakaba bavuga ko nta magambo babona bashimirano Ubuyobozi bw'Igihugu uretse kuburagiza Nyagasani.
Ni igikorwa cyari cyanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Bwana MANZI Jean Pierre, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama yawo, Bwana KANYESHEJA Justin.