UBUYOBOZI BW'AKARERE BWIFATANYIJE N’ABAKATA AMATIKE MURI GARE YA MUSANZE

Muri byinshi birimo gukorwa mu kurushaho guhamagarira abatuye, abakorera n'abagenda mu Karere ka Musanze gukomeza kwitwararika mu gushyira mu bikorwa amabwiriza n'ingamba zo kwirinda no kurinda abandi ikwirakwizwa ry'Icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha, Isi, u Rwanda ndetse n’Akarere ka Musanze by’umwihariko, harimo no gukurikirana ibijyanye n’ingendo imbere mu Karere no hanze yako.

Ni muri urwo rwego muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yifatanije n'abashinzwe gukata amatike no kuyatanga mu Kigo abagenzi bategererezamo imodoka (muri Gare ya Musanze).

Aha, akaba yabahaye umurongo ngenderwaho ubafasha kwirinda umuvundo w'abantu mu gihe cyo gutanga amatike, mu kubinjiza mu mamodoka ndetse no gusohokamo bava aho baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Turere, hazirikanwa amabwiriza yose bahabwa n’Inzego zitandukanye bakorana nazo, nk’Urwego Rushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, n’ayashyiriweho Abaturarwanda bose muri rusange, kandi yose uko yakabaye, nta na rimwe rikerenshejwe kubera ko ari magirirane.

Bamushimiye uburyo Ubuyobozi budahwema kubaba hafi banamwizeza ko igihe yafashe mu rwego rwo kurushaho kubafasha kunoza imitangire ya serivisi kitazbaa imfabusa.

Mu gihe cyo kuyashyikiriza abagenzi