"UBUTABERA BWUZUYE KANDI BUTANGIWE KU GIHE: IGISUBIZO KUBYO UMUTURAGE YIZEJWE"

Ibi ni ibikubiye mu mpanuro z'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, mu Muhango wo Kwakira Indahiro z'Abahesha b’Inkiko b'Umwuga, wabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, abahamagarira guhesha agaciro umurimo wabo binyuze mu kwimakaza Gahunda y'Umuturage ku Isonga.

Muri uyu Muhango kandi, nyuma y'iki cyiciro cyavuzwe haruguru, Umuyobozi w’Akarere yakiriye n'Indahiro z'Abajyanama 18 mu Nama Njyanama z'Imirenge itandukanye batari bakarahiye,  maze nabo abahanura muri aya magambo: " Dushimiye abaturage babagiriye icyizere, namwe tubashimire ku kuba mwarabyemeye ariko tunabibutsa ko ari ideni mubafitiye kandi rigomba kwishyurirwa igihe. Muharanire rero u Rwanda ruteye intambwe, rutandukanye n'ejo hashize, mushyire imbere inyungu rusange, mufatanye n'Ubuyobozi bw'Igihugu mu kwiyubakira u Rwanda twifuza ".

Nyuma yo kwakira indahiro zabo no kubaha impanuro, yasoje bose abifuriza imirimo myiza, babifashijwemo n'Imana, nk'uko buri wese yari yagiye abisorezaho mu ndahiro ye.