UBURENGANZIRA BW'ABANTU BAFITE UBUMUGA NIBUGANZE!
Muri iki gihe hirya no hino mu Gihugu hakiri inyubako zidafite inzira z'Abantu Bafite Ubumuga, zirimo n'Inyubako z'Ubuyobozi Bwite bwa Leta, ni ngombwa ko abatanga serivisi zitandukanye bashakisha ubundi buryo bwo kuborohereza muri uru rugamba kugira ngo bashobore kubona serivisi bifuza.
Ni muri urwo rwego Bwana NZARITURANDE Emmanuel, umwe mu Bantu Bafite Ubumuga wo mu Murenge wa Gashaki, mu Kagari ka Muharuro, mu Mudugudu wa Murandi, ashimira cyane Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, mu kiganiro bagiranye ku Karere muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, ubwo yamutumagaho amumenyesha ko amushaka kandi ko adashobora kuzamuka ingazi, hanyuma agahita amanuka akava mu Biro akaza kumwakirira hasi aho moto yari imaze kumugeza, agaca bugufi bakaganira, akamusangiza igitekerezo cy'inkunga yifuza ijyanye no gukomeza ubucuruzi bw'ubuconco akorera hafi y'aho atuye, kugira ngo arusheho guteza imbere umuryango we, by'umwihariko mu kwishyurira abana be 4 amafaranga y'ishuri (S6, S4 na 2 bari mu Mashuri Abanza).
Ubu bucuruzi ubusanzwe abukora ahereye ku nkunga ya DS ahabwa muri VUP, ubu akaba anishimira cyane ko aherutse no korozwa muri Gahunda ya Girinka. Ngo intumbero ye ni ukuba igisubizo kirambye kuri Leta, aho kuyibera umuzigo uhoraho. Ubumuga bw'ingingo afite (amaguru), bwaje ari mukuru afite imyaka 15 abutewe n'indwara y'imbasa, yanamukuye mu ishuri kubera kurwara igihe kirekire, bityo akaba yifuza ko ayo yari kwiga yigwa n'abo bana be, abibafashijemo.
Umuyobozi w'Akarere yamushimiye ko ari no muri EjoHeza, anamwizeza ko uwo mushinga weuri bukurikiranwe bakazamuha igisubizo bidatinze.
Tubamenyeshe ko impamvu baganiriye yicaye hasi ari uko ubumuga bwe butamwerera kwicara ku ntebe isanzwe kandi bikaba byari bitunguranye.
Harakabaho Ubuyobozi Bwiza!