Ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakanguriwe kwita ku mirire y’abana, kubarinda ihohotera no kurwanya amakimbirane mu mirayngo.
Byagarutsweho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana bwateguwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Duhurire mu Muryango,Tujyanemo."
NI ubukangurambaga bwatangirijwe hirya no hino mu karere, aho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana KAYIRANGA Theobald yabutangirije mu Kagari ka Muhabura, mu Murenge wa Nyange.
Bwana KAYIRANGA yavuze ko amakimbirane mu miryango, kutita ku isuku mu gutegura amafunguro no mu gihe cyo konsa ari bimwe mu bitera igwingira mu bana, asaba abaturage kubyirinda no kubaka umuryango utekanye uzira igwingira mu bana ndetse n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Visi Perezida wa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze yavuze ko abagize umuryango bagomba guhana agaciro, kwita ku buzima bw'umwana birinda kumuvutsa ibyo agenewe no gukorera hamwe birinda amakimbirane yo mu ngo kuko agira ingaruka mu bagize umuryango bose.
Muri ubu bukangurambaga ku mirire no kurengera umwana, hapimwe imikurire y'abana bari munsi y'imyaka itanu, haterwa imboga mu karima k'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa. Abana bagaburiwe indyo yuzuye, bahabwa n'amata.