UBUKANGURAMBAGA BWIMBITSE MU KURWANYA UBUZEREREZI MU BANA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Musanze habereye inama yari igamije gusobanura Imirongo Migari y'Ubukangurambaga ku Kurwanya Ubuzererezi mu Bana, ku Nsanganyamatsiko igira, iti: "Tubagororere mu Muryango".

Iyi nama yateguwe n'Akarere ka Musanze, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), ikaba yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe na Bwana MUJYAMBERE Jean Pierre (M&E muri NRS), ari na we wari uyoboye itsinda bazanye.

Yitabiriwe n'Abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose igize Akarere, Abafatanyabikorwa mu Kurengera Uburenganzira bw'Umwana, Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere na bamwe mu Bakozi babarizwa muri iryo Shami ndetse n'Umugenzuzi w'Umurimo mu Karere waboneyeho uburyo bwiza bwo gukora ubukangurambaga ku Kurwanya Imirimo Ibujijwe Abana, kubera ko ari imwe mu mpamvu ziza ku isonga mu kuba icyanzu ubu buzererezi.

Mu masaha y’igicamunsi, ubu bukangurambaga bwakomerejwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimonyi bari basuwe n'Abayobozi batandukanye muri ya gahunda yasubukuwe yo kongera kwegera abaturage harwanywa ibyaha, ruswa n'akarengane, kuganira kuri gahunda za Lerta muri rusange, kwakira no gukemura ibibazo byabo nabo babigizemo uruhare. Bateraniye ku Biro by'Akagari ka Birira, mu Mudugudu wa Mbugayera. aho baganirijwe baganirijwe n’itsinda ryari rigizwe n’Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe na Polisi, MAJ,  iri tsinda ry'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco n'Umugenzuzi w'Umurimo mu Karere.

Muri iki kiganiro kandi, hanagarutswe cyane ku ruhare rwa buri muntu mu kubahiriza Amabwiriza yo Kurwanya Icyorezo cya COVID-19, kwitabira Gahunda ya Ejo Heza, kugira Ubwishingizi bwo Kwivuza ndetse ababyeyi bombi banahamagarirwa kunoza Imyiteguro y'Itangira ry'Amashuri riteganyijwe ku iraiki ya 11 Ukwakira 2021. Abitabiriye nabo bakaba bahawe umwanya wo gutanga inyunganizi.