UBUHINZI BW’IBIHUMYO: INYUNGANIZI MU KURWANYA IMIRIRE MIBI N’IGWINGIRA KU BATISHOBOYE
Kugira ngo Igihugu icyo ari cyo cyose gishobore gutera imbere, ni uko kiba gifite abaturage batekanye, bafite amagara mazima, bashoboye kugitekerereza no kugikorera, bafatanyije. Ni muri urwo rwego muri iki gihe hakomeje kugaragara ikibazo cy’imirire mibi n’icy’igwingira hirya no hino mu miryango imwe n’imwe, Akarere ka Musanze gakomeje gukora ibishoboka byose mu gufatanya n’utundi Turere kugira ngo iki kibazo gishobore kurandurwa burundu mu Gihugu cyacu.
Muri uru rugamba, hakozwe ubukangurambaga mu Nzego zitandukanye binyuze mu Gikoni cy’Umudugudu, Imigoroba y’Ababyeyi, Imirima y’Igikoni, Amarero (ECDs), Inteko z’Abaturage, Icyumweru cy’Ubuzima bw’Umubeyeyi n’Umwana, gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima n’Abafatanyabikorwa batandukanye, kwegera iyo miryango, gukora urutonde rw’abana bafite ibi bibazo no gusaba abaturage kubigiramo uruhare, kubera ko byagaragaye ko ahenshi bidaterwa n’ubushobozi buke, nk’uko rimwe na rimwe hari abashobora kubyibwira, ko ahubwo ikibazo nyamukuru ari imyumvire, kudafata umwanya wo kuba mu rugo no gutegurira abana amafunguro no kumenya ko bayafashe, amakimbirane yo mu ngo, … .
By’umwihariko, ku bijyanye n’imiryango koko itishoboye, Akarere ka Musanze kakaba karatangije ubuhunzi bw’ibihumyo, nk’imwe mu nzira zo kubunganira mu kubona indyo yuzuye, gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Kinigi, ku bufatanye na Karisoke Research Center, RDB n’Umurenge, aho bubakiwe utuzu tukanaterwamo imigina y’ibihumyo, mu rwego rwo guteza imbere abagenerwabikorwa batishoboye, kandi nanone, no kugira ngo hanaboneke ibisimbura ibyo bamwe muri bo bajyaga bakura muri Parike banyuze mu nzira zitemewe (Ubushimusi bw'Inyamaswa).

Ku ikubitiro, ibi byakorewe mu Kagari ka Bisoke, mu Mudugudu wa Bunyenyeri, hubakwa utuzu 4 twatewemo imigina 1200 y'ibihumyo, ni ukuvuga imigina 300 muri buri kazu, hakaba hateganyijwe kubakwa utundi tuzu 20 nk'utu twavuzwe haruguru ku miryango 38 yo muri uyu Murenge wa Kinigi, hongeweho indi miryango ibiri yo mu Murenge wa Shingiro bihana imbibi, yose hamwe ikaba imiryango 40.
Kugira ngo iyi ntego rero ishobore kugerwaho no kwera imbuto ku mpande zombi, akazu kamwe kamwe kazajya gahurirwaho n'imiryango 2, ikiteho inakabyaze umusaruro, dore ko iyi miryango yose yatoranyijwe yabanje guhugurirwa ibijyanye n’ubu Buhinzi bw’Ibihumyo, bikaba biri n’amahire kurushaho, mu gihe baba babigize ibyabo, kubera ko iki Kigo cya Karisoke Research Center , ndetse n’Uruganda rwa Kigali Farm, biyemeje kuzafasha aba bagenerwabikorwa kubashakira Isoko ry'Umusaruro wabo, ariko babanje kwihaza ubwabo.