UBUFATANYE HAGATI Y’AKARERE KA MUSANZE NA CROIX-ROUGE MU GUHASHYA COVID-19 MU MASHURI
Muri ibi bihe Isi yose muri rusange n’Igihugu cyacu by’umwihariko abantu bahangayikishijwe n’Icyorezo cya COVID-19, kimwe no mu tundi Turere, mu Karere ka Musanze hakomeje gukorerwa ibikorwa by’ubukangurambaga n’ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’amabwiriza n’ingamba zigamije kurushaho gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyago, hibandwa ahahurira abantu benshi. Ibi bikagerwaho ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye, zirimo n’Abafatanyabikorwa bako.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, ku bufatanye na CROIX-ROUGE y’u Rwanda, bimwe mu Bigo by’Amashuri byo muri aka Karere byatangiye guhabwa ibikoresho by’isuku kugira ngo barusheho kurwanya iki cyorezo no gutoza abana gukura bimakaza umuco w’isuku muri rusange.
Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro ku Kigo cy’Ishuri Ribanza ryitiriwe Mutagatifu Mariko, “EP SAINT MARC”, riherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, mu Mudugudu wa Giramahoro,ahari hahurijwe Abayobozi b’Ibigo 17 muri 42 bizahabwa iyi nkunga, byatoranijwe hashingiwe ku mpamvu zitandukanye (ibicyiyubaka, ibifite abana benshi n’ibisanzwe bifitanye ubufatanye n’uyu Muryango wa CROIX-ROUGE).
Muri uyu muhango, Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, wari kumwe na Madamu MUKABALISA Felicite, Umuhuzabikorwa wa CROIX-ROUGE mu Turere twa Musanze na Gakenke ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere, Bwana MUNYAMAHORO Alexis.
Mu ijambo rye, ashingiye ku bufatanye busanzwe burangwa hagati y’impande zombi muri rusange no muri ibi bihe by’amage by’umwihariko, Umushyitsi Mukuru yasabye aba Bayobozi kumufasha gushimira uyu Mufatanyabikorwa, abasaba kudapfusha ubusa inyunganizi bahawe no kuba intumwa nyazo n’intangarugero mu gushishikariza abantu gufatana urunana mu guhashya iki cyorezo, haba aho mu miryango yabo, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda, cyane cyane mu bana batio kugira ngo uretse no muri ibi bihe bazakure bimakaza umuco wo kugira isuku no kwishakamo ibisubizo.
Ibikoresho birimo gutangwa ni isabune y’amazi, amasabune ya tembo, sur-eau na kandagirukarabe, byose hamwe bikaba bifite agaciro kangana na miriyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (3,750,000RWF).
Uretse ibi bikoresho byatanzwe kandi, nk’uko byatangajwe na Madamu MUKABALISA, batangiye n’ubukangurambaga hirya no hino mu Mirenge, bifashishije Sono- Mobile, bakagira n’Abakangurambaga b’Abakorerabushake 2 muri buri Murenge kuva mu Kwezi kwa Mutarama 2021, banahabwa insimburamubyizi buri Kwezi.
CROIX-ROUGE, ineza yawe si iy’uyu munsi!

Bimwe mu bikoresho byagenewe Amashuri

Bamwe mubari bitabiriye igikorwa

Madamu MUKABALISA asobanura impamvu nyamukuru y'iki gikorwa


Mu gihe cyo gutanga ibikoresho

Mu izina ry'Akarere, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ashimira Umufatanyabikorwa anasaba abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro witezwe