"TWITEGUYE GUFATANYA N'UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CYACU MU GUKOMEZA KUREMA UMUNYARWANDA MUSHYA"

Aya ni amagambo ya Perezida w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Karere ka Musanze, mu izina rya bagenzi be bahagarariye abandi, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, ubwo bari mu Gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uretse iri Huriro, iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Deputy Brig.Commander,  Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Turere twa Musanze na Burera, Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere n'abandi.

Cyatangiriye ku Karere bajya kuri Monument yubatswe kuri ya Nyubako y'Icyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, Inzu y'Ubutabera yiciwemo Abatutsi barenga 800 aho kuharenganurirwa, aho babunamiye, bakahashyira indabo bakanasobanurirwa aya Mateka babifashijwemo na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhoza, Bwana Hamza Iddy, ari na we wari uhagarariye Perezida wayo ku Rwego rw'Akarere utari washoboye kuboneka.

Bahavuye bajya ku Rwibutso rwa Muhoza ahari iyi Mibiri, bongera kubunamira, bamwe mu bitabiriye bahashyira indabo ku Mva, ari naho hatangiwe ubutumwa bujyanye n'iyi gahunda.

Ubutumwa bwatanzwe n'Inzego zitandukanye bwahurizaga ku gushimira Ingabo zahagaritse Jenoside zikanabohora Igihugu zirangajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,  kwihanganisha Abarokotse Jenoside no kubizeza kubaba hafi, guhamagarira abantu bose gukomera ku Bumwe n'Ubwiyunge,  kwishimira ko hagiye kubakwa Urwibutso rw'Akarere ruzafasha mu kubika aya Mateka no kuba uyu Mwaka ibikorwa byo guhohotera Abarokotse Jenoside byaragabanutse cyane  ugereranyije no mu yindi myaka.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye aba Bafatanyabikorwa by'umwihariko kuri iki gikorwa, maze anabasa ubufatanye mu gushaka amakuru ku Mibiri kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu Cyubahiro kiyikwiriye no mu kubona ubwishyu ku mitungo yangirijwe mu gihe cya Jenoside, kubera ko basanzwe bakora ku mitima ya benshi. Aha bakaba banasabwe gufasha Urubyiruko kubona amakuru y'ukuri kuri Jenoside yabaye kugira ngo bashobore guhangana n'ababayobya kandi aribo Rwanda rw'Ejo Hazaza.

Aha, Padiri Mukuru NDAGIJIMANA Emmanuel wa Paruwasi Gaturika ya Ruhengeri, ari na we Muyobozi wa RIC, yagize, ati: "Iyo twibutse ko abantu biciwe mu Nsengero na za kiriziya  aho kuharokokera, twumva dufite inshingano zo kongera kurema Umunyarwanda Mushya, no kuba hafi Abarokotse Jenoside,  dufatanyije n'Ubuyobozi bwacu."

Yasoje ashyikiriza Umuyobozi w'Akarere inkunga y'amabati izunganira Akarere mu kubonera icumbi umwe mu Barokotse Jenoside batarubakirwa. Yanasabye ko Akarere kazanabashakira Itsinda ryazaganiriza iri Huriro ku Nyigisho zijyanye n'Isanamitima.