Tuzahora tubibuka n’umurava bakoranaga akazi kabo

UBUTUMWA BWA GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGU MU KWIBUKA  ABARI ABAKOZI  B’AMAKOMINI YAKOZE AKARERE KA MUSANZE BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU  1994. MUSANZE.  KU WA 12 MATA 2025

[…] Reka mfate uyu mwanya kandi nshimire Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME uburyo yitaye ku gukemura ibibazo twasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi 1994, none Igihugu cyacu kikaba kigeze ahashimishije, kirinzwe kandi gifite agaciro mu ruhando rw’amahanga. 

Abari abakozi b’amakomini yakoze Akarere ka Musanze, bari abaturage b’intangarugero, bamwe bari abayobozi, abandi bari abakozi b’ingeri zitandukanye ariko bose, bahuriye ku kuba barishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse. Tubibuka uyu munsi tuniyemeza ko ibyo bahowe bizahora bitubera isomo n’impamvu yo guharanira ubumwe, amahoro n’iterambere. 

Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 31, tuzahora tuzirikana kandi dushima cyane ubutwari n’ubwitange bw’ingabo za FPR-INKOTANYI na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wari Umugaba Mukuru wazo, bakaba barahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bakarokora abahigwaga, bakabohora n’Igihugu muri rusange. 

Uyu mwanya kandi turashimira buri wese wagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga, haba kubaburira, kubahisha, kubafungurira igihe babaga bashonje n’ibindi.

Reka mfate kandi uyu mwanya nshimire Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane abafite ababo twibuka uyu munsi:

  1. Kuba mudaheranwa n’agahinda ahubwo mugaharanira kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu,

  2. Kuba mugira uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge.

Muri uyu mwanya twibuka abahoze ari abakozi ba Leta muri aka Karere ka Musanze bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Ni umwanya wo kugaya abacuze ndetse bashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 ndetse bakavutsa ubuzima ababahaga serivisi zitandukanye ndetse baharanira no guteza Igihugu imbere. 

Reka mfate kandi uyu mwanya mbamenyeshe ko Leta itazatezuka kuzirikana akazi aba bakozi twibuka bakoreye Igihugu. Abanyarwanda twese tuzahora tubibuka ndetse n’umurava bakoranaga akazi kabo.  

Muri bihe twibuka ku nshuro ya 31, Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba buri Munyarwanda wese kwitandukanya n’ingendabitekerezo ya Jenoside, ipfobya ryayo, macakubiri aho ava akagera ndetse n’amagambo mabi. Buri wese agomba kurwana uru rugamba nk’Abanyarwanda kandi tukarutsinda.  

Turasaba kandi Urubyiruko kwigira ku mateka mabi yaranze Igihugu cyacu , bagaharanira kubaka U Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda rwunze ubumwe rufite ahazaza heza. Turasabwa kandi twese gukomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside, kubasura, kubahumuriza, kubabungabungira umutekano no kubafasha uko abantu bashoboye kose. Uyu ni mwanya kandi twongera gusaba Abazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yajugunywe ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro , gutanga amakuru kugira ngo nayo izashyingurwe.  

Reka ndangije iri jambo nongera kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse n’abafite ababo bari abakozi ba Leta twibuka uyu munsi mu Karere ka Musanze.

MUKOMERE KANDI MUKOMEZE MWIHANGANE. TWIBUKE TWIYUBAKA