Tujyanemo: Abafatanyabikorwa b’Akarere biyemeje kurandura ubukene

Mu nama Nyunguranabitekrezo ku iterambere ry'Akarere ka Musanze yabaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, Abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze biyemeje kurandura ubukene; bita ku kubakira abatishoboye  no kubafasha kubona ubwiherero bwiza kugira ngo Musanze nk’Umujyi wunganira uwa Kigali ukomeze kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Uyu ni umwe mu myanzuro wafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere, aho abafatanyabikorwa kandi gukomeza kurimbisha Umujyi wa Musanze n’inkengero zawe bijyana no kubaka inyubako zigezweho (Zigeretse) mu rwego rwo kubungabunga ubutaka.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi w’akarere Bwana Nsengimana Claudien, yavuze ko iyi nama igamije kwisuzuma harebwa ibyagezweho, kubyishimira no gufata ingamba zo gukemura ibitaragezweho.

Yagize ati: “Iyi nama ni iyo kwisuzuma tureba ibyo twagezeho, twishimira umutekano mwiza dufite ndetse tunashimira abikorera PSF mu bikorwa byayo bigaragara birimo inyubako ziri mu mujyi wacu wa Musanze no mu masanteri (Centres) atandukanye, twishimira kandi imihanda yubatswe hirya no hino muri uyu mujyi ariko tunazirikana ko hakiri ibyo tugomba gushyiramo imbaraga birimo kubakira abatishoboye aho kuba no kubashakira ubwherero bugendanye n’igihe.”

Bwana Nsengimana Claudien yatangarije abitabiriye inama ko mu myaka itanu ishize amazi yakwirakwije mu baturage ku kigero cya 92,5%, mu gihe ibipimo by’isuku bigaragaza bigeze kuri 96,3%, ubwisungane mu kwivuza 99,5% n’imitangire ya serivisi igeze kuri 87% ariko ko urugendo rugikomeje ari nayo mpamvu yasabye abafatanyabikorwa gufatanya muri gahunda ya “Tujyanemo” kugira ngo akarere gahore ku isonga.

Perezida