Tugomba gufata ingamba zo gukumira abantu baragira mu bimoteri - Visi Meya Uwanyirigira
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Uwanyirigira Clarisse yavuze ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga buhuriweho “Tujyanemo” bugamije kwigisha umuturage kugaragaza uruhare rwe mu gutwara imyanda itabora ahabugenewe.
Ibi yabigarutseho mu biganiro ku ihanahana makuru ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije, imbogamizi zihari n'uko zakemurwa, byateguwe n’Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, ukimakaza imiyoborere myiza, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda). Visi Meya Uwanyirigira yashimye ko hari intambwe imaze guterwa mu kwita ku gucunga imyanda, ikusanywa igashyirwa mu bimoteri bitandukanye, asaba ko imicungire y’imiboteri irushaho kwitabwaho.
Yagize ati: "imicungire y’ibyo dufite imeze ite? Twashimye cyane ibyo mwashimye bya Busogo ariko hari n’ahandi mwagaragaze ibintu bitari byo, ibimoteri byirirwamo abana n’ihene. Ba Nyakubahwa ba ES tugomba gufata ingamba zo gukumira abo abana n’abantu baragira mu bimoteri. Bikajyana n’abantu bubaka mi nkengero z’ikimoteri”.
Visi Meya Uwanyirigira yasabye abayobozi kujya bagenzura kugira ngo barinde abaturage kubako mu nkengero z’ikimoteri. Yagize ati : “Wa muturage uza kubaka yegereye cya kimoteri twe tubyifatamo dute? Nk’uko mwagiye mu bigaragaza ni ibintu tugomba gushyiramo imbaraga kuko byose bibangamira ibidukikije.” Yasabye abikorera kwita ku kibazo cy’amacumbi, akaboneka ku bwinshi kugira bifashe no kugabanuka kw’ibiciro byayo cyane ko musanze igendwa na benshi barimo n’abanyeshuri biga mu makaminuza atandukanye.
Ibi biganiro byabereye mu la Palme Hoteli, byitabirwa n'abakozi b'Akarere bafite mu nshingano ibikorwaremezo, ubutaka n'ibidukikije, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye, abahagarariye abikorera n'amakoperative, barebera hamwe ibibazo biri mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere n'uko byakemurwa hagamijwe kunoza imibereho myiza y'umuturage harindwa ibidukikije no guteza imbere ubukungu.