Tube aho tugomba kuba turi, dukore ibyo dusabwa gukora – Meya Nsengimana Claudien
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutakeno w’abantu n’ibyabo mu ifasi bayobora, Abayobozi mu byiciro bitandukanye basabwe kwita ku nshingano no kuba mu mafasi yabo kugira ngo barusheho kwitangira umurimo, kumenya neza ibibazo biri mu ifasi bayobora no gufata umwanya uhagije wo kubikemura badasiganwa n’amasaha ngo bajye kurara hanze y’ifasi.
Byagurutsweho mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 28 Mata 2025, igahuza inzego zinyuranye zirimo abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’Utugari, abahuzabikorwa ba DASSO n’abashinzwe ubuzima ku rwego rw’umurenge.
Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko kuba mu ifasi k’umuyobozi bigomba kujyana n’ibikorwa bigeza ku mpinduka nziza, bityo ko agomba kuba mu ifasi kandi akayibamo ayirimo wese. Ati: "Duhari tudahari, duhari ku mazina ariko mu bikorwa ntabwo turimo tugaragara. Tuzirikane kuba aho tugomba kuba turi, dukore ibyo dusabwa gukora.”
Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yasabye abayobozi gukora akazi kabo uko bikwiye, bagategura ibikorwa bihuriweho (Operations), bifashishije ibyiciro binyuranye by’abo bakorana mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibero myiza y’abaturage. Ibyo bikorwa ni byo bizabafasha gutahura ibitameze neza no kubikemura. Yagize ati: "Turasaba ngo guhera uyu munsi, operations zikorwe, operation y’isuku ikorwe. Witegereza ko Akarere ari ko kaza kubikora.”
Ikindi cyagarutsweho mu bihungabanya umutekano kandi kigomba guhagara ni inzoga z’inkorano. Kuzikumira hamwe n’ibiyobyabwenge ni inshingano za buri wese kandi tugomba kuzikumira duhereye aho tuzibona, tukazima umwanya mu bururizwa iwacu. Yagize ati: "Twamaze kumenya ko na ziriya nzoga zituruka muri Nyabihu, ntabwo ari inzoga z’ibitoki. Utwo tubari tuzicuruza turi iwacu, mu gihe tucyungurana ibitekerezo n’ingamba z’uko twazikumira aho zikorerwa, dukwiye kuba twazikumiriye n’aho zicururizwa, dukwiye kuba twahaciye”. Umuyobozi w’Akarere yashimye ko muri rusange umutekano umeze neza kuko ibyaha bigenda bigabanuka, ariko asaba abayobozi kutirara, bagakaza amarondo, kandi abarara amarondo y’umwuga bagahabwa ku gihe ibyo bagenerwa.
Ibi byashimangiwe n’umumuyobozi wa Polisi wungirije mu Karere ka Musanze SP Viateur Gakara Munyurase washimye uko umutekano wifashe muri musanze. SP Gakara yashimye ko amarondo akora neza mu murenge wa Muhoza, asaba ko hakongerwa ingufu by’umwihariko mu marondo ya Cyuve, Kinini, Kimonyi n’ahandi, bikajyana no guha abayarara ibyo bagomba guhabwa. Yagize ati; "Amarondo ngira no mubona za report kuri JOC, adufasha byinshi, ugenda ubona aho bagaruje inka zibwe, aho bagaruje ibintu byibwe bitandukanye, ni uko amarondo aba yokoze. Ariko icyo nibaza, hari ibyo amarondo adukorera, ese ibyo bagenewe byo barabibona? Icyo ni cyo mwakagombye kumenya. Turabakoresh, bagakora ariko ugomba gusuzuma ko ibyo bagenee babibona, birimo guhembwa.” Yavuze kandi ko kugira ngo amarondo akore neza agomba gukurikiranwa kandi bagasobanurirwa uburyo bagomba kwirinda ubwabo.