Sosiyete ya CanalBox yafunguye ibikorwa byayo mu Karere ka Musanze
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bya CanalBox Rwanda by’umwihariko gucuruza internet mu Karere ka Musanze.
Iki gikorwa cyitabiriye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice ,Visi Meya ushinzwe ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse, Umuyobozi Mukuru wa CanalBox Rwanda, Abizera Aimé, abahagarariye Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), ab’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’abandi.
Sosiyete ya CanalBox yiyemeje gutanga umusanzu wayo ugaragara mu kugeza ku Banyarwanda internet y’ihuta kandi ku giciro gito, ndetse ikaba izagera mu bice byose by’igihugu by’umwihariko Akarere ka Musanze nk’umujyi urikwihuta mu iterambere.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iyi Internet igiye gufasha Akarere kugera ku ntego zako mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: "Iyi ni internet ije ari igisubizo bigendanye n’aho twifuza kugera nk’Akarere ka Musanze n’intara muri rusange, dore ko dushaka kuba igicumbi cy’ubukerarugendo. Rero amahoteli n’ibindi bigo by’ubucuruzi bigiye kunguka. Ibigo by’amashuri na byo bizagera ku byo byifuza kuko abanyeshuri bagiye kubona internet byifuza, binafashe abana kugendana n’ibihe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Byiringiro Edmond ushinzwe Ubucuruzi, Iyamamazabikorwa n'Abakiriya muri CanalBox, yavuze ko abakiliya badakwiriye kugira impungenge ku bushobozi bwa Internet kuko ibikoresho byose byateguwe mu gutuma yihuta.