SIPORO RUSANGE #CarFreeDay IHUZA ABANTU KANDI IBAFASHA KUGIRA UBUZIMA BWIZA.

Kuri uyu wa 03/12/2022 uwa 6 wa mbere w'ukwezi kw'Ukuboza 2022 nkuko bisanzwe, mu Mirenge itandukanye hakozwe Siporo rusange #CarFreeDay. By'umwihariko, abayobozi mu byiciro bitandukanye uyu munsi bifatanyije n'abaturage batuye mu Mujyi wa Musanze, Umurenge wa Muhoza gukora Siporo n'imyitozo ngororamubiri.

Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe n'uhagarariye Ingabo Maj. Gen. Eric MUROKORE, Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru CSP Francis MUHETO bifatanyije n'abaturage mu Mujyi wa Musanze gukora Siporo n'imyitozo ngororamubiri. Hakozwe Siporo yo kwiruka no kugenda n'amaguru. Hakoreshejwe icyerekezo: GOICO Plaza - Amabereshi - Karere centre - Sunrise - Nyarubande - Stade Ubworoherane.

Muri Siporo rusange #CarFreeDay y'uyu munsi kandi, twifatanyije na MTN - Rwanda. Yafashije muri siporo y'uyu munsi izana imodoka n'indangururamajwi byafashije abakoraga siporo mu gihe cya Siporo ndetse na nyuma yo kuyikora.

Nyuma ya Siporo n'imyitozo ngororamubiri, Umuyobozi w'Akarere n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru batanze ubutumwa butandukanye ku bitabiriye siporo rusange y'uyu munsi: kurwanya Ruswa, kwirinda impanuka zo mu muhanda (gusuzumisha ubuziranenge bw'ibinyabiziga hifashishijwe ikigo kiri i Musanze cya "Contrôle Technique", kwirinda gufata ku makamyo cyane cyane abatwara amagare, kubahiriza ibyapa n'ibindi bimenyetso biyobora abakoresha imihanda bose,...) kwirinda guha abana ibisindisha kandi abatanga serivisi z'utubari bose bagomba gushyiraho ibyapa byerekana ko umuntu utarageza ku myaka 21 y'ubukure atemerewe guhabwa inzoga/ibisindisha), kurwanya inda z'imburagihe, kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze, kwirinda no kurwanya ubusinzi (inzoga ziswe "ibyuma,..." n'inzoga z'inkorano (Muriture,...) ...

Umuyobozi muri MTN - Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo mu Ntara y'Amajyaruguru Bwana Jovin MUGABE  yasobanuriye abitabiriye Siporo rusange #CarFreeDay gahunda nshya ya MTN yiswe "Macye Macye" aho iyi gahunda ifasha ababyifuza kubona telefoni zigezweho "Smart "  bishyura make make mu gihe cy'umwaka umwe bakaba barangije kwishyura ikiguzi cyose cya telefoni yahawe. Bashishikarijwe kugana aho MTN ikorera kugira ngo ababyifuza bahabwe ibisobanuro byimbitse cg bagakoresha *182*12# bagakurikiza amabwiriza.

Abitabiriye Siporo rusange bashimiwe basabwa gukomeza kugira Siporo umuco kuko ifasha abayikora guhura no gusabaana hamwe no kugira ubuzima bwiza kuko siporo ikumira ikanarwanya indwara zitandura "NCDs". Ku bufatanye n'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ababyifuza nyuma Siporo bapimwe ku buntu indwara zitandura. 

#SiporoNiUbuzima, TUGIRE UBUZIMA!

KAMANZI Jean Bosco

Ag PRMCO