"ROHO NZIMA MU MUBIRI MUZIMA"
Ibi ni ibikubiye mu kiganiro cyahuje Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, n'Abahagarariye Amadini n'Amatorero akorera mu Karere ka Musanze (RIC), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, chabereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana, kuri La Palme Hotel.
Mu ijambo rye, muri iki kiganiro bahuriyemo kuva aho atorewe kuba Umuyobozi Mushya w’aka Karere, Umuyobozi w'Akarere yagize, ati: "Mbashimiye uruhare rwanyu ruhoraho mu iterambere rty’’akarere n’Imibereho Myiza y’Abaturage bako. Duhuje inshingano, bityo nkaba nishimiye gufatanya namwe mu gukomeza guharanira ko twagira kugira umuturage uteye imbere, ubayeho neza kandi utekanye."

Yakomeje muri aya magambo: "Mu murimo wanyu wo kurerera Imana n'Igihugu, mureke turagire intama zizira COVID-19, zizira igwingira, umwanda, guta ishuri n'ikindi kintu cyose cyahungabanya umudendezo wa muntu muri rusange, aho kiva kikagera, abayoboke bafite ibitekerezo bizima bashoboye gukorera Igihugu cyababyaye n’Imana Yabaremye."
Ku ruhande rwabo, mu izina rya bagenzi be, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero (RIC) mu Karere ka Musanze, Padiri Mukuru wa Paruwasi Gaturika ya Ruhengeri, Padiri TWIZERIMANA Vincent, yamushimiye ubufatanye busanzwe burangwa hagati y’imopande zombi, no kuba yagize iki gitekerezo cyo kubahuriza hamwe kugira ngo barusheho kumenyana, maze amwizeje ko ubu bufatanye ntakizigera kibubukoma mu nkokora, ko bagiye kubukuba kabiri, ko intego ihari ari imwe, ko ari ugufatanya n'Ubuyobozi bw'Igihugu, kandi muri gahunda zose, hagamijwe gusigasira Agaciro k'u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ikiganiro cyasojwe no kwifurizanya Noheli Nziza n'Umwaka Mushya Muhire wa 2022, Isengesho no gufata ifoto rusange.
