NYUMA Y’AMAHUGURWA YA “TVET SCHOOL”, AHAZAZA HEZA HABO NTIHAKIRI INZOZI
Kubera Ubuyobozi Bwiza bwimakajwe mu Gihugu cyacu, Abanyarwanda n’Abaturarwanda barahamagarirwa kurushaho gutekereza byagutse no kureba kure, gukora cyane no gukorera hamwe, kujya no kugisha inama kugira ngo barusheho kwiteza imbere bubakiye ku mahirwe atandukanye abakikije.
Ni muri urwo rwego na bamwe mu bagore batagiraga akazi barimo n’abarangije amashuri ndetse n’urubyiruko rwari rurembejwe n’ubushomeri bose bo mu Murenge wa Muko bishyize hamwe maze bagahugurwa na TVET SCHOOL, umwe mu Bafatanyabikorwa bakorera muri uyu Murenge, bakaba barahawe Amasomo y’Imyuga irimo Ubudozi, Ubukorikori ndetse no Guhindura Ibintu Bikavamo Ibindi nko gukora imitobe, amasabuni y’amoko atandukanye. Ubu bufatanye bukaba bwari mu rwego rwo kubafasha kwihangira umurimo no kurwanya uburara, ubusambo, ubushomeri ndetse n’amakimbirane akunze guterwa n'ubukene.
None rero, nyuma yo guhugurwa mu gihe kingana n’amezi atandatu, n'ubwo bagiye bakomwa mu nkokora n'imbogamizi za COVID-19 bikagenda bitinda, kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021 aba Bagenerwabikorwa 113 bakaba basoje, bahawe Impamyabushobozi, ubu nabo bakaba bagiye ku isoko ry'umurimo, cyane ko bafite ibikorwa byiza kandi bijyanye n'igihe bikorerwa iwacu “Made in Rwanda”.
Uyu muhango wabereye mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Kamutara, utangizwa n'urugendo rwahereye aho bita kuri Bugese kugera kuri Rwanda Peace Academy, rwakurikiwe no kumurika ibikorwa bakoze ndetse n’imivugo irata gahunda yo Kwihangira Umurimo.



Mu mpanuro yahatangiye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari Umushyitsi Mukuru, yabashimiye cyane icyemezo bafashe cyo kwishakamo ibisubizo aho gutegereza kubishakirwa, bityo aboneraho no gushimira byimazeyo uyu Mufatanyabikorwa ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge bwababaye hafi. Yasoje abizeza ubufatanye ariko anabasaba kurushaho kunoza ibyo bakora no gutanga serivisi nziza, kuba intangarugero mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda zose za Leta no gukomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guhashya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVD-19 kugira ngo abantu basubire mu buzima busanzwe bityo na business yabo yaguke inabone amasoko ku buryo burambye.

