NYUMA Y'AMAHUGURWA BARI BAMAZEMO IMINSI, ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B'UTUGARI BARASABWA KURUSHAHO GUFASHA ABATURAGE

Ibi ni ibikubiye mu mpanuro zatanzwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Musanze, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, ubwo yasozaga Amahugurwa ajyanye n'Irangamimerere (Kwandika Abavutse no Kwandukura Abapfuye (CRVS: Civil Registration Vital Statistics) yaberaga kuri AUBERGE IKAZE kuva kuwa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose tugize Akarere uko ari 68.

Ni amahugurwa yari yateguwe ku bufatanye na NIDA, yari ihagarariwe na Bwana SAFARI Innocent (System Integration Specialist), wafatanyije umunsi ku wundi n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere, Bwana TWIZERIMANA Clement.

Intumwa ya NIDA

Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere akaba ayashimiye abatanze amahugurwa ndetse n'abahuguwe uburyo bakurikiranye aya Mahugurwa mu bushishozi bwinshi kandi badasiba ari nako banakomeza gukurikirana inshingano basanganywe mu Tugari twabo.

Bwana BAGIRISHYA, ati: " Mubyo mukora byose mujye muhora muzirikana ko mukorera umuturage, bityo muharanire kumufasha kwiteza imbere no gusigasira ibyagezweho. Iyi CRVS mube inshuti nayo, muyikoreshe kenshi gashoboka kugira ngo murusheho kuyimenya."

Ku ruhande rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari nabo bishimiye icyizere bakomeje kugirirwa ku ruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange, bizeza Ubuyobozi gushyiraho akabo muri izi nshingano bongerewe by’umwihariko ariko banagaragaza ikibazo cyo kutagira imashini zitagendanye n’igihe, kuba Utugari 20 gusa ari two twahawe Finger Prints zizajya zifashishwa muri iyo CRVS ndetse n’icya bamwe muri bo bakorera mu Tugari tutarabona umuriro w’amashanyarazi. Bizejwe ubuvugizi.