Nyange: Abavuga rikumvikana barasabwa kugira uruhare mu gukemura amakimbirane mu miryango

Mu nama yahuje abavuga rikumvikana bo mu murenge wa Nyange, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, ari kumwe n’inzego z’umutekano, yabasabye kugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo n'amakimbirane mu ngo no mu miryango.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien avuga ko abavuga rikumvika bagira uruhare rukomeye mu kubaka Umurenge, kandi ko badakoze neza banawusenya. Yagize ati: ”Mbere y’uko tujya muri iyo nteko twifuje ko hari ubutumwa twabagezaho, cyane cyane ko nk’abavuga rikijyana muri uno murenge, ni mwembwe Umurenge wubakiyeho, ni mwembwe mushobora kuba umuti w’ibibazo bihari, ni namawe kandi mushobora kubitera igihe mwaba murangaye."

Umuyobozi w'Akarere yahaye umukoro abavuga rikumvikana wo kugaragaza uruhare rwabo n'icyakorwa mu kurandura ibibazo byose bibangamiye imibereo myiza y'abaturage. 

Yabasabye kugira uruhare mu karandura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo n’amakimbirane yo mu ngo bimakaza umuco wo kugirana inama no gutabarana. Inama yahuje abavuga rikumvikana mu murenge wa Nyange yibanze ku ngingo imwe rukumbi yo gusesengura ingingo igira iti: "Uruhare rwacu nk’abavuga rikumvikana mu gukemura amakimbirane n’ibibazo by’imibereho by’abaturage bigaragara mu murenge wa Nyange"