NYAKINAMA: ABOFISIYE 75 BASOJE AMASOMO Y'IMIYOBORERE Y'INGABO
Uyu munsi, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo n'izindi nshingano zo mu biro (Junior Command and Staff Course) wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Abasirikare 75 barimo 71 bo mu Ngabo z’u Rwanda, babiri bo mu Polisi y’u Rwanda n’abandi babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, ni bo basoje aya masomo bari bamazemo ibyumweru 22 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze.
Ibi birori byo gusoza aya masomo byabereye I Nyakinama, biyoborwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent NYAKARUNDI ari kumwe n’abayobozi batandukanye mu nzego bwite za Leta, Amadini n'amatorero
Muri aya amasomo, abofisiye bayungukiyemo ubumenyi bw'ingenzi, ubumenyingiro n’ubushobozi bikenewe kugira ngo bitware neza nk’abayobozi b'ingabo n'abakora mu biro mu bibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko ibihe bisimburana, Abayitabiriye bayasoje baguye imyumvire kandi bongeye n’ubushobozi mu miyoborere n'imicungire y'inzego z'umutekano.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent NYAKARUNDI yashimiye Abofisiye 75 basoje amasomo ku ntsinzi bagezeho, ababwira ko "amasomo mwize yabateguye kuba abayobozi bashoboye, bagira uruhare mu guhanga ibisubizo, bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya, kandi bazana imbaraga nshya n’ibitekerezo bishya mu ngabo.”
Yakomeje abasaba gukora mu buryo bwihuse, burangwa n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo babashe gutsinda umwanzi uwo ari we wese. Yasabye abasoje amasomo kwitegura kuzahangana n'ibibazo bitandukanye bibategereje.
Yagize ati: "Tugomba kubaka Ingabo n’Igihugu twese twifuza kandi kidukwiye, tugomba guharanira kubaka igisirikare gishingiye ku kuri, ku kubazwa inshingano no ku kwitangira igihugu. Mugomba gutekereza kure kugira ngo mubashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari, no guhangana n’ibibazo by'umutekano bigenda bigaragara hirya no hino."
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew NYAMVUMBA, yashimye abasoje amasomo umurava, imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cy’amasomo bamaze biga, abasaba gukomeza kurangwa n’umuco wo gukora cyane, ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu nshingano zibategereje.