NUBWO TUGIHANGANYE N'ICYOREZO CYA COVID-19, ICYUHO CYARI CYARATEJE HAGATI Y'ABAYOBOZI N'ABATURAGE CYATANGIYE KUZIBYWA

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeri 2021, ku Rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze hatangirijwe ku mugaragaro Gahunda y'Ubukangurambaga mu Nzego z'Ibanze bujyanye no Kurwanya Ruswa n’Akarengane no Gukemura Ibibazo by’Abaturage, mu rwego rwo kongera kwegera abaturage mu byiciro bitandukanye no kubakangurira kuzuzanya muri gahunda zitandukanye za Leta muri cya Cyerekezo cy’Igihugu cy’Umuturage ku Isonga.

Ubu bukangurambaga bwabereye muri Sitade Ubworoherane, ahari hahuriye Imirenge ya Muhoza, Cyuve, Musanze na Kimonyi, bukaba bwatangijwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, wari kumwe na bamwe mu Bagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara, Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha n’abandi Bayobozi mu Nzego zitandukanye. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine.

Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze ku bashyitsi afatanyije n'abasangwa bari bishimiye isubukurwa ry'iyi gahunda

Ni nyuma y'aho kuva mu Kwezi kwa Werurwe 2020 hatari harabonetse uburyo nk’ubu bwo guhura n'abaturage nk’uko byagendaga mbere y'iki Cyorezo cyigabije Isi kitaretse n'u Rwanda, aho bakundaga guhurira by'umwihariko mu Nteko z'Abaturage za buri wa Kabiri, mu Miganda Rusange ya buri Kwezi, n'ibindi, bakaganira ku bibazo rusange bibangamiye iterambere n’imibereho myiza ndetse n’iby’abantu ku giti cyabo, babasanze iwabo mu Mirenge, bityo bagafatanyiriza hamwe mu kubishakira ibisubizo birambye.

Iki gikorwa cyatangiye uyu munsi mu Gihugu hose, muri buri Murenge hatumiwe abantu bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye barimo abahoze ari Abayobozi ku Rwego rwa Komini, Uturere n’Imirenge batuye mu Mirenge, Abakuriye Amadini n’Amatorero bahakorera, Abakuriye Urwego rw’Abikorera, Abarimu bo mu Mashuri Abanza n’Ayisumbuye baba cyangwa batuye mu Mirenge, Inama Njyanama kuva ku Rwego rw’Akagari, Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abantu Bafite Ubumuga, Imiryango itari iya Leta ihakorera, Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’abandi.

Mu butumwa bwatanzwe, Abayobozi bahurizaga ku kwibutsa abitabiriye ko ikiraje ishinga Ubuyobozi bw’Igihugu ari iterambere ryihuse kandi rirambye kandi ko kurigeraho bisaba ubufatanye hagati y’Umuyobozi n’umuturage. Aha, Abayobozi basabwe kurushaho kwegera abaturage, kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo kandi ku gihe babarinda gusiragizwa. Ku ruhande rw’abaturage, basabwe kumenya ko nubwo hari icyo Ubuyobozi bubagomba nabo hari ibyo basabwa, by’umwihariko bakaba bafite inshingano zo kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho no kubyubakiraho biteza imbere, barwanya amakimbirane, ihohoterwa irtyo ariryo, urugomo, Icyorezo cya COVID-19, kugira ngo gihashywe bityo dusubire mu buzima busanzwe.

Mu bwitonzi n'ubushishozi bwinshi, abitabviriye bakurikiye impanuro

Umwe mu Nzego z'Umutekano ahamagarira ibi byiciro kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho bazirikana ko nta mutekano, nta buzima

Umushyitsi Mukuru, ati: "Abayobozi mwuzuzanye n'abaturage, kandi hatabayeho gushyamirana."

Uyu ukaba wabaye umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo ku bitabiriye no kubaza ibibazo ku bari babifite, ibyabajijwe muri rusange byari ibijyanye n’ingurane z’ubutaka kandi byose byahawe umurongo wo kubikemura mu buryo bidatinze.

Abayobozi mu gihe cyo gutega amatwi abaturagte no gufata ingamba ku bibazo byabajijwe

Gahunda izakomereza no mu yindi Mirenge kugeza ku itariki ya 12 Ukwakira 2021.