Ntidushobora kuvuga iterambere tutavuga uburezi – Visi Meya Kayiranga Theobald

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald yasabye urubyirko rw’abakorerabushake kunoza inshingano zabo mu gushyigikira uburezi bw’umwana n’iterambere ry’igihugu, bakumira ko hagira umwana uvutswa uburenganzira bwo kwiga. Ibi yabigarutseho mu mahugurwa y’Urubyiruko rw’Abakorebushake ruhagarariye abandi ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Musanze, yabaye kuri uyu wa 24 Mata 2025, ku Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze.

Visi Meya yagize ati: "Ntabwo dushobora kuvuga iterambere ry’igihugu tutavuga uburezi” cyane ko kugira mu mutwe hazima ari byo bifasha mu kurinda ibyagezweho no kubibyaza umusaruro. Aha ni ho Visi Meya Kayiranga yahereye avuga ko imfashanyo umuntu ahabwa bisaba kuba afite mu mutwe hazima kugira ngo ashobore kumenya neza agaciro kayo. 

Yagize ati: "umuntu ashobora kuzakubakira ibikorwaremezo, kugufasha mu buryo butandukanye ariko iyo abantu badafite mu mutwe hazima; yarize, ashobora no kurinda n’ibyo bikorwa remezo, birahindukira bikaba byasenyuka.” Ibi ni bimwe mu bihamya ko kwiga ari ingenzi kandi ku bantu bose, bityo ko ntawukwiye kwivutsa, cyangwa kuvutswa ayo mahirwe kandi Leta yarakoze ibishoboka byose kugira ngo ibikorwaremezo by’amashuri biboneke ku bwinshi kandi byegereye abaturage. 

Icyifuzo cy’ubuyobozi ni uko abantu bose bagana ishuri, bakiga amasomo y’ubumenyi rusanjye ndetse n’ay’ubumenyi ngiro, bityo bakabasha kwihangira imirimo, kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.Visi Meya Kayiranga Theobald ati: "Niyo mpamvu rero twifuza ko buri munyarwanda wese ugeze igihe cyo kugana ishuri, agomba kugana ishuri.” 

Visi Meya yavuze ko "Ikibazo cy’imitekerereze y’ababyeyi kigendana n’amakimbirane mu miryango” asaba abitabiriye amahugurwa kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango kuko na yo agira uruhare mu kwangiza imitekerereze, bikabyara ingaruka zo kutajyana abana ku ishuri no kurivamo ku baritangiye.

Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Kayiranga Theobald, yasabye abahugurwa kunoza akazi kabo, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we hagamijwe kunoza inshingano by’umwihariko mu bijyanye no kugaragaza abana batiga, kubagarura ku ishuri no gukurikirana ubwitabire bwabo hagamijwe kurinda ko bakongera kurivamo nk’uko ari byo ntego y’amahugurwa, yatuguwe n’umushinga ZERO OUT OF SCHOOL, ushyirwa mu bikorwa na Save the Children International.