“NTABE ARI NJYE UTUMA IKIGO NKORERA GISUBIRA INYUMA"
Iyi ni intero n'inyikirizo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, ahamagarira Abakozi mu Karere ka Musanze, mu nama yari yamuhurijehamwe nabo ku Biro by’Akarere, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021.
Iyi nama ikaba yari igamije kugaragariza ibyavuye mu Isuzuma ry’Ishyirwa mu Bikorwa ry'Imihigo y’Uturere ryateguwe n’Intara y’Amajyaruguru, ryaberaga mu Karere ka Musanze kuva kuwa Kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021.

Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere, Guverineri yakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, amushimira uburyo badahwema gutera ingabo mu bitugu Uturere muri rusange, n’Akarere ka Musanze by’umwihariko.


Uyu ukaba wabaye umwanya mwiza wo kongera kurebera hamwe imihigo idafite ibibazo, ahari imbogamizi, ahakeneye ubuvugizi, kujya inama no gufatira hamwe ingamba zatuma igihe gisigaye kirushaho kubyazwa umusaruro kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho kandi n’imibereho myiza y’abaturage irusheho kuzamuka, muri cya Cyerekezo cy’u Rwanda Twifuza.

Ku munsi wa mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere akaba ari na we wari wakiriye iri tsinda rikurikirana imihigo, ubwo ryazaga riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Dr.MUSHAIJA Geoffrey, usanzwe arikuriye.

