Nimushishikare mubwire abana banyu ko bagomba guhinduka – Komiseri Gahongayire Monique

Madamu Gahongayire Monique, Umukomiseri muri Komite ya IBUKA Ushinzwe Ubuzima n’Itrerambere ry’Uburinganire, yasabye abaturage gufata ingamba zo guhinduka, kugaragaza abagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi batarashyikirizwa ubutabera no kugaragaza ahakiri imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. 

Ibi Madamu Gahongayire Monique yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini ya Kinigi, cyabaye kuwa 26 Gicurasi 2025, kikabera ku Murenge wa Kinigi. Madamu Gahongayire yavuze ko kwibuka ari umunsi tuza kugira ngo abantu basubize amaso inyuma barebe ibibi byakozwe, bafate ingamba zo guhinduka.  Yasabye ko bantu baje kwibuka guhugukira iki gikorwa, aho kubifata nk’Umuhango. Yagize ati: “… Bicare bafate mu mugongo bagenzi babo, bicare bafate mu mugongo abo bazanye, bicare bumve impanuro kugira ngo bahinduke. Ni yo mpamvu Kwibuka ari umwanya wo kwiga, ni umwanya wo guhinduka, ni umwanya wo wo gufata ingamba.” 

“Ni n’umwanya aho bavuga amazina y’abakoze amabi bakica bagenzi babo kubera y’uko bari mu bwoko bw’Abatutsi, ni umwanya wo kugira ngo na bo bavugwe, nk’uko babatubwiye ahari ubutabera aho bishoboka bafatwe, bakosorwe, ubutabera bukorwe ariko n’ubucamanza bukorwe.” Bikaba impamvu Madam Gahongayire Monique avuga ko nk’Umuryango Ibuka utazatezuka ku gikorwa cyo kwibuka. Yagize ati: “Ibyo byose n’impamvu tuvuga ko nka Ibuka tutazatezuka kuri iki gikorwa. Ibyo dukora byose mu mwanya wo kwibuka ni ingirakamaro.”

Komiseri Gahongayire yashimiye inkotanyi zahagaritse Jenoside, ashimira abarokotse bafite icyizere cy’ubuzima. Yavuze ati: “Ndashimira cyane abantu barokotse bemeye kwiyubaka, bemeye kubaho, bemera gutanga ubuhamya, bemera gutanga umusanzu mu kuzamura igihugu nk’abandi bose.”

“Mwabaye abahamya y’uko ubutwari bwari buhari, y’ukuntu abantu barokowe bakavanwa muri gereza bari barafunzwe ngo ni ibyitso. Abantu rero babaye abahamya y’uko ubutwari bushoboka nimushishikare mubwire abana banyu ko bagomba guhinduka, bagomba gufata urugero rw’ubutwari, bakava mu gufata urugero rw’ubugwari. Uyu munsi twabonye itandukanirizo ry’ubutwari n’ubugwari, twabonye itandukanirizo ry’ubutegetsi n’ubuyobozi; ubutegetsi bubi n’ubuyobozi bwiza.”