Nimukomere, ibyabaye ntibizongera - Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, yihanganishije Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abanyeshuri gufata iya mbere mu guhindura amateka mabi igihugu cyanyuzemo, no kurwanya abapfobya Jenoside bakoresheje imbugankoranyambaga.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Musanze (RP-Musanze college). Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu byiciro binyuranye, abakozi n’abarimu n’abanyeshuri
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yavuze ko jenoside itazongera kubaho ukundi kubera ubuyobozi bwiza. Yagize ati: “Jenoside ntizongera [kubaho] ukundi mu gihugu cyacu kubera dufite ubuyobozi bwiza, kubera amahitamo twagize nk’abanyarwanda, tugahitamo kuba umwe, tugamije ko ibyabaye bitakwibagirana ahubwo tuvomamo amasomo atuma bitazabaho ukundi.” Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bahawe ubutunwa bw’ihumure bubakomeza, buhamya ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yagize ati: "uyu mwanya ariko ni n’umwanya mfashe kugira ngo nihanganishe Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihugu cyacu, aho bari hose nkababwira nti Nimukomere, ibyabaye ntibizongera." Yavuze ko ubuyobozi ubuyobozi bwakagombye kuba bwarigishije imibanire myiza, bwarigishije uburyo bwo guteza imbere igihugu ahubwo amashuri yari yaragizwe indiri icurirwamo, ikanasakarizwamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye urubyiruko kumenya amateka no guharanira jenoside itazongera kubaho ukundi.
Guverineri yagize ati: “Rubyiruko by’umwihariko banyeshuri, ndabibutsa ko ari mwe ba mbere mugomba kugira uruhare mu rugamba kugira ngo mbere na mbere mumenye amateka, n’aho mudasobanukiwe mubaze abarezi banyu, mukore ubushakashatsi nk’abanyeshuri… amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo muyahindure amateka meza igihugu cyacu kizagenderaho mu gihe kizaza, ku buryo nta n’umwe uzongera gutekereza kutugarura muri aya mateka mabi haba mu mashuri cyangwa se n’ahandi hose mu gihugu cyacu."
Yakomeje agira ati: "Rubyiruko banyeshuri, ningombwa kandi ko mugira uruhare rugaragara mu kurwanya abashaka kutugarura mu bihe bibi bya Jenoside twabayemo, mugafata iya mbere mukanyomoza abapfobya Jenoside cyangwa se abagoreka amateka y’igihugu cyacu, by’umwihariko abakoresha social media (imbuga nkoranyambaga)." Kurwanya abapfobya Jenoside bijyana kandi no gusigasira ibyagezweho kugira ngo hatagira ubisenya. Gvuerineri ati: "Ni ngombwa kandi ko musigasira ibyagezweho, ntihazagire ubuhunganaya, tugakomera ku bumwe bwacu kujo ari zo mbaraga zacu."