NI GUTE URWEGO RWA DASSO RWARUSHAHO KUBYAZWA UMUSARURO MU BUZIMA BW'AKARERE NDETSE N'UBW'IGIHUGU MURI RUSANGE?

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, ba DASSO bose bakorera mu Karere ka Musanze bateraniye ku Karere aho bateraniye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Mikorere y’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Musanze yabereye mu Cyumba cy’Inama mu nama cy’Akarere.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, wari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP KANOBAYIRE J.P ndetse na DDC (District DASSO Coordinator) MUNYANDAMUTSA MUZUNGU Venant.

Muri iyi nama, abitabiriye barebeye hamwe uruhare rwa DASSO mu gucunga Umutekano w'Akarere, imikorere n’imikoranire yayo n'izindi Nzego, imyitwarire ikwiriye kubaranga n’ubwizigame.

Nyuma yo gushimirwa n’Abayobozi ku pande zombi umurimo ukomeye bakora umunsimku wundi, ijoro n’amanwa, no kubereka ahari icyuho hakwiriye kongerwamo imbaraga, nabo bahawe umwanya usesuye wo gutanga ibitekerezo bagaragaza imbogamizi zibakoma mu nkokora n'ingamba zafatwa mu guhangana nazo, hashingiwe ku miterere y'ibice bitandukanye bakoreramo.    

Muri rusange, ikibazo cyagaragajwe bahuriyeho kikaba ari ikijyanye no kuba bajya bagobokwa na Polisi ku buryo bwihuse mu gihe habonetse ikibazo cy’umutekano kirenze ubushobozi bwabo.