Mwavukiye mu gihugu cyiza, mugomba kwigana inkotanyi zabikoze mbere - Senateri Kanziza Epiphanie
Kuwa 26 Gicurasi 2025, ku biro by’Umurenge wa Kinigi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mucyahoze ari Komini ya Kinigi. Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka twatangiriye kuri Banki ya Kigali, ishami rya Kinigi rukagera ku rwibutso rwa Kinigi, abaereye igikorwa cyo kunamira inzirakarengene ziharuhukiye no gushyira indabo ku mva rusanjye. Nyuma yo gusoza ibi bikorwa, urugendo rwo kwibuka rwamomeje rwekeza ku Biro by’Umurenge wa Kinigi ahakomereje izindi gahunda zari zateguwe zijyanye no kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, biciwe mu cyahoze ari Komini ya Kinigi.
Mu ijambo rye, Senateri Kanziza Epiphanie wari umushyitsi mukuru, yatanze ubutumwa bw’ihumure, buhumuriza Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, abasaba kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagakomeza kwiteza imbere. Yagize ati: "Mboneyeho gukomeza kwihanganisha abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda bafite ababo bicanwe ubugome bw’indangakamere, cyane hano mu Kinigi bazira uko bavutse.” Yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya wo guha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro bavukijwe. Yagize ati: "Abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tuzahora tubibuka kuko ni umwanya wo kubaha agaciro, ni umwanya wo kubaha icyubahiro: Tukaza tukajya ku rwibutso, tukabazanira indabo, tukabaha icyubahiro kuko icyo cyubahiro baracyatswe, baracyivutswa bazira uko bavutse. Ubuyobozi bwiza rero buriho kugira ngo bubahe icyubahiro.”
Akomeza agira ati: "Dufate umwanya tuze tuganire ku mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, abato babimenye kugira ngo babonereho gufata ingamba z’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.” Yasabye urubyiruko kwigira ku nkotanyi, bagaharanira ko igihu kirushaho kuba bandebereho ku isi yose. Ati: "Mwavukiye mu gihugu cyiza. Niyo mpamvu mugomba kuba abambere mu guharanira ko iki gihugu n’abandi bazaza bakagisanga mu myaka myinshi bazasanga ari igihugu cyiza, bazasanga ari igihugu cya bandebereho ku isi yose. Ni mwebwe mugomba kwigana inkotanyi zabikoze mbere, mugakomeza mukabikora n’aho bazaba bari bakavuga bati urubyiruko rwacu rwatojwe kuba inkotanyi”
Senateri Kanziza Epiphanie yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kinigi ari umwanya wo kunyomoza abagoreka amateka n'abapfobya Jenoside bavuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryatumye jenoside ibaho, asaba urubyiruko kwifashisha inkoranyamabaga zitandukanye banyomoza abagoreka amateka. Yavuze kandi ko kwibuka ari umwanya wo kugaya abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa. Yagize ati: "u Rwanda rwabuze Abatutsi barenga miliyoni, baricwa. Twabyumvise, turabizi. Rero ababishe turabagaya.”
"Bavandimwe, reka mfate kano kanya ndusheho gukomeza guhumuriza abashoboye kurokoka bakomoka hano muri Kinigi ndetse n’abarokotse muri rusangye mu gihugu cyacu cyose cy’u Rwanda n’ababa bari hanze ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.” Senateri Kanziza Epiphanie yijeje Abarokotse ko leta n’abanyarwanda muri rusanjye batazahwema kubaba hafi. Yagize ati: “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda izakomeza kuba hafi y’Abarokotse, izakomeza kubafasha uko ishoboye kose. Natwe nk’abaturanyi, nk’abanyarwanda tuzakomeza kubafata mu mugongo, tuzakomeza kubahumuriza kandi twese nk’abanyarwanda twiteguye kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza mu mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo.”
Igikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Kinigi cyitabiriwe na: Madamu Gahongayire Monique, Umukomiseri muri Komite ya IBUKA ku rwego rw' Igihugu Ushinzwe Ubukungu, Abagize Inama y' Umutekano itaguye y' Intara y'Amajyaruguru, Abagize Inama Njyanama y'Akarere, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Musanze bayobowe na Bwana NSENGIMANAClaudien, Abagize Komite ya IBUKA mu Karere bakuriwe na Bwana TWIZERE RUSISIRO Feston, Abayobozi b' Amadini n' Amatorero , Ibigo bya Leta n' Abikorera, Abakozi b' Akarere ka Musanze n' Abaturage batuye mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze n'Abandi.