Musanze yihariye intsinzi mu mikino yayihuje na Gakenke

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, ku kibuga cy’umupira cya IPRC Musanze habereye imikino ya gicuti y’umupira w’amaguru yahuje abayobozi b’Akarere ka Musanze n’aba Gakenke. Hakinwe ibyiciro bibibiri; icyiciro cy’abagore n’icyiciro cy’abagabo.

Mu cyiciro cy’abagabo, umukino wabonetsemo ibitego 7, ku ntsinzi y’Akarere ka Musanze, aho katsinze ibitego 4 kuri 3 by’akarere ka Gakenke. Uyu mukino waranze n’ishyaka ryinshi, ku buryo ibitego byinjiraga mu buryo bukurikiranye bya hafi. 

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umukino kwa Gakenke, aho yanabashije gufungura amazamu ku munota wa 18, igitego cyishyuwe nyuma y’iminota ibiri gusa, biyo igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Akarere ka Musanze karanzwe no kongera imbaraga mu busatirizi no mu bwugarizi, bigahesha intsinzi wa 55, aho Musanze yatsinze igitego cya kabiri, gikurikirwa n’icya gatatu ku munota wa 71. Ku munota wa 82, Musanze yongeye kureba mu izamu ry’abaturanyi, ibatsinda igitego cya kane. Mu cyiciro cy’Abagaore baho Akarere ka Musanze katsinze ikipe ya Gakenke igitego 1-0 mu mukino wabanjirije uwa’abagaabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, ni umwe mu bitabiriye umukino ndetse anagaragara mu bakinnyi baranzwe n’ishyaka mu kibuga. Iyi mikino hyombi yasojwe n’ubusabane bwahuje abayobozi b’uturere twombi, abakinnyi n’abafana bishimira uko imikino yagenze.