MUSANZE: MU MIRENGE YOSE IGIZE AKARERE KA MUSANZE HATANGIJWE UMWAKA W'IMIKINO MU MASHURI ABANZA N'AYISUMBUYE.

Kuri uyu wa 6 tariki ya 05 Ugushyingo 2022, mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze uko ari 15, hatangijwe umwaka w'imikino 2022/2023 mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Ni igikorwa  cyabimburiwe na Siporo rusange yakorewe mu Mirenge yose. Abakuru n'abato, abayobozi mu nzego bwite za Leta, abahagarariye inzego z'umutekano bose bazindukiye mu myitozo ngororamubiri muri gahunda ya Siporo rusange #CarFreeDay.

Ku rwego rw'Akarere ka Musanze gutangiza umwaka w'imikino 2022/2023 mu mashuri abanza n'ayisumbuye byakorewe mu Murenge wa Muhoza. Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Mme Axelle KAMANZI. Atangiza umwaka w'imikino mu mashuri umwaka wa 2022/2023, V/M ASOC yashishikarije abato n'abakuru gukomeza kugira umuco wo gukora siporo kuko ari ingenzi cyane ku buzima. Yaboneyeho gushishikariza amashuri kuzahiganwa mu mikino yose ku buryo amakipe y'Ibigo by'amashuri mu Karere ka Musanze azagera kure mu marushanwa azahuza amashuri "Sport Scolaire" ateganyijwe mu minsi iri imbere. Yakomeje asaba abitabiriye Siporo rusange y'uyu munsi gukomeza kwikingiza COVID-19 uko byagenwe, gukumira no kurwanya indwara ya EBOLA hitabwa cyane cyane ku Isuku no kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose hari kimwe mu bimenyetso by'indwara ya Ebola cyagaragaye, kurwanya indwara zitandura "NCDs",...

Uretse imikino ya gicuti yahuje amashuri, mu Mirenge naho habaye imikino ya gicuti itandukanye cyane cyane mu mupira w'amaguru. Ni mu rwego rwo gukomeza imyiteguro mu mikino iri imbere mu irushanwa "Umurenge KAGAME Cup".

Umuyobozi Mukuru (DG) w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri Dr MUHIRE Philbert ari kumwe n'Umukozi w'Akarere ufite mu nshingano umuco na Siporo uyu munsi bifatanyije n'abaturage, abanyeshuri n'abayobozi mu ngeri zitandukanye za gisivili n'iz'umutekano mu Murenge wa Busogo.  Nyuma ya Siporo naho hatanzwe ubutumwa bukangurira abantu bose kwitabira Siporo hamwe n'akamaro kayo cyane k'ugukumira no kurwanya indwara zitandura "NCDs". Siporo yishimiwe cyane kandi Siporo rusange izajya iba nibura inshuro ebyiri mu kwezi. Umugabo w'imyaka 64 n'umugore w'imyaka 55 bakuze kurusha abandi mu bitabiriye Siporo rusange bashimiwe mu ruhame rwa bose. Ni urugero rwiza ku babyiruka.

Hirya no hino mu Mirenge, nyuma ya Siporo rusange, ku bufatanye n'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri ndetse n'Ibigonderabuzima hapimwe indwara zitandura (Blood pressure & Diabete) hanatangwa n'inama zijyanye n'icyo ibipimo byagaragaje.

#SiporoNiUbuzima!

 

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO