MUSANZE: IMYITEGURO Y’UMUHANGO WO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO IMIBIRI Y'INZIRAKARENGANE Z'ABATUTSI IRAKOMEJE

Muri ibi bihe turimo byo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuwa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, mu Karere ka Musanze hateganyijwe Umuhango wo Gushyingura mu Cyubahiro Imibiri y'Abatutsi biciwe mu Cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, yimuwe mu Rwibutso rwa Muhoza aho bari barashyinguwe mu buryo budakwiriye, umuhango uri bubanzirizwe n'Ijoro ry'Ikiriyo.

Ni muri urwo rwego kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022, ku Biro by’Umurenge wa Muhoza, aho iyi mibiri yatunganirijwe nyuma yo kwimurwa, habereye umuhango wo kuyijyana ku Rwibutso Rushya rw’Akarere izashyingurwamo, igikorwa cyari cyitabiriwe n’Urubyiruko rw’Abasore.

Twibuke Twiyubaka!