MUSANZE: HOSE MU KARERE KA MUSANZE HATANGIJWE URUGERERO RUDACIYE INGANDO RW'INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 10/2022.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2023, hirya no hino mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze hatangijwe Ibikorwa by'Urugerero rudaciye ingando rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 10 umwaka wa 2022.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew ari kumwe na bamwe mu bagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, mu Murenge wa Cyuve Akagari ka Rwebeya, yatangije ku mugaragaro ku rwego rw'Akarere Urugerero rudaciye ingando rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 10. Yifatanyije n'abarangije umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye 2022 bagera kuri 410 bo mu Tugari 5 tugize Umurenge wa Cyuve. Hakozwe igikorwa cyo gucukura umuferege wa 500m uzanyuzwamo itiyo y'amazi ya WASAC ku muyoboro uzageza amazi meza kandi ahagije ku ngo zigera kuri 500.
Umutahira w'Intore ku rwego rw'Akarere Bwana BUTUNGE Pascal, nyuma y'ibikorwa by'amaboko yasobanuriye abitabiriye gahunda y'urugerero rudaciye ingando rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 10, ingengabihe izakurikizwa, akamaro k'Urugerero n'uruhare rwa buri wese kugira ngo intego z'urugerero zizagerweho uko bikwiye. Yaboneyeho kubamenyesha insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Duhamye Umuco w'Ubutore Twimakaza Ubumwe n'ubudaheranwa".
Atangiza Urugerero rw'Inkomezabigwi 10/2022, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu hamwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, yashimiye abagera kuri 410 bo mu Murenge wa Cyuve barangije amashuri yisumbuye abasaba kugira umuco w'ubutore, umuco w'ubukorerabushake, gukunda Igihugu no gukunda umurimo. Yabasabye kandi kuzubahiriza ingengabihe y'ibikorwa by'Urugerero, kurangwa n'imyitwarire mbonezabupfura ikwiye, kutarangara, kurangwa n'ishyaka n'imbaduko mu byo bakora byose byiza no gukomeza gutegura ejo hazaza habo kuko hazaba heza babigizemo uruhare. Yasoje abifuriza kuzagira urugerero rwiza kandi abasezeranya ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubaba hafi.
Ibikorwa byasojwe na morali no gucinya akadiho.
Kamanzi Jean Bosco
Ag PRMCO