Musanze FC yabonye umuyobozi mushya
Kuri uyu wa 23 Kamena 2025, mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Musanze hateraniye Inteko rusange y’ikipe ya Musanze FC, yasojwe iyi kipe ibonye umuyobozi mushya. Iyi nteko yitabiriwe n’abagize inteko itora, abakunzi b’iyi kipe n’abayobozi mu nzego zitandukanyee barimo Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze.
Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi ukomeye wa Umucuruzi mukuru wa Mobile Money mu Ntara y’Amajyaruguru, ni we watorewe kuba Perezida wa Musanze FC mu myaka itanu iri imbere, akaba asimbuye kuru uyu mwanya Tuyishimire Placide ‘Trump’ uherutse kwegura. Nsengiyumva yatsindiye uyu mwanya ku majwi 72, ahigika atyo ahigitse Nshimyumukiza Théobard.
Imyanya yatorewe ni Perezida, ba Visi Perezida batatu, Abajyanama bane na Komite y’abafana. Abagize inteko itora ni abakozi b’Akarere, abayobozi b’imirenge n’utugari hamwe n’abashyize umukono ku mategeko shingiro ya Musanze FC. Amatora yatangiye hari abanyamuryango 114, kuri bose hamwe bakaba 161, kuko ¾ biteganywa n’amategeko kugira ngo amatora abe byari byujzuye.
Ku mwanya wa Visi Perezida hiyamamaje abakandida bane ariko batatu batorewe kujya muri Komite Nyobozi ni Uwera Claire wagize amajwi 80, akurikirwa na Safari Sylvestre Simba wagize amajwi 78 mu gihe Hatungimana Célestin we yatsindiye ku majwi 76.
Muri aya matora, hatowe Abajyanama bane aribo Rulinda Nathan, Kwizera Fabrice, Rwabukamba Jean Marie Vianney na Hafashimana Gervain bakaba bagiye gusenyera umugozi umwe mu guteza imbere ikipe ya Musanze FC