MUSANZE: BWA MBERE, MU KARERE KA MUSANZE HATANGIJWE ISIGANWA RY'AMAGARE NGARUKAMWAKA RYISWE "MUSANZE GORILLA RACE".

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022, bwa mbere mu Karere ka Musanze hatangijwe Isiganwa ry'amagare ngarukamwaka ryiswe "MUSANZE GORILLA RACE". Iri siganwa ryateguwe n'Akarere ka Musanze ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda "FERWACY" n'abafatanyabikorwa mu byiciro bitandukanye by'abikorera.

"MUSANZE GORILLA RACE" izajya iba buri mwaka, igamije guteza imbere umukino w'amagare mu Karere ka Musanze no mu Gihugu muri rusange. Uzajya uba n'umwanya mwiza wo gutoranya abakiri bato bafite impano mu mukino w'amagare kugira ngo bafashwe kuzamura impano zabo. Ku buryo bwagutse kandi, izafasha abatuye n'abakorera mu Karere ka Musanze kwidagadura ndetse no guteza imbere ubukerarugendo n'ubuhahirane hamwe no kumenyekanisha ibikorerwa ino aha i Musanze. Bityo, ishoramari riziyongera n'irihari ribone abazana ibyashara (Serivisi z'amahoteli, amacumbi, amaresitora,...).

Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishyirahanwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda "FERWACY" Bwana MURENZI Abdallah, uyu munsi nibo batangije ku mugaragaro isiganwa ry'amagare "MUSANZE GORILLA RACE" ku bakina umukino w'amagare batabigize umwuga hamwe n'ababigize umwuga. Abatarabigize umwuga bitabiriye uyu munsi bagera kuri 30 naho ababigize umwuga bagera ku 100 bakina mu makipe 18 n'abakina ku giti cyabo.

Isiganwa ry'amagare ku batarabigira umwuga ryakorewe gusa mu Mujyi wa Musanze naho ababigize umwuga batangiriye isiganwa mu Murenge wa Kinigi ahazwi nko muri Bisate mu nkengero za Pariki y'Igihugu y'Ibirunga. Ababigize umwuga bakoze isiganwa ryageze mu Mirenge 11 (Kinigi, Musanze, Nyange, Cyuve, Muhoza, Kimonyi, Shingiro, Gataraga, Busogo, Muko na Nkotsi) kuri 15 igize Akarere ka Musanze. Abaturage bishimiye cyane iri siganwa #MusanzeGorillaRace cyane ko banitabiriye kurireba ari benshi cyane. Abitwaye neza mu byiciro byose batatu ba mbere barushije abandi bahawe ibihembo bitandukanye. #MusanzeGorillaRace ni ngaruka mwaka, umwaka utaha wa 2023 nabwo izongera ibe. Nanone ab'i Musanze bazongera kugira andi mahirwe umwaka utaha yo kuzakurikira isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda 2023.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze burashimira cyane abantu bose mu ngeri zitandukanye bagize uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu itegurwa no mu migendekere myiza y'isiganwa ryatangijwe uyu munsi #MusanzeGorillaRace. By'umwihariko, burashimira Polisi y'Igihugu yafashije iri siganwa rikaba mu mutekano usesuye.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO