MUSANZE: ABAGIZE INZEGO ZATOWE KUVA KU RWEGO RW'IMIDUGUDU, UTUGARI N'IMIRENGE BAKOMEJE KWEGERWA.

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abari mu nzego zatowe ku rwego rw'Imidugudu, Utugari n'Imirenge bari kumwe n'abakozi bakorera mu Tugari n'Imirenge kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere bakomeje gusura Imirenge itandukanye.

Nyuma yo kugirana inama n'abo mu Mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange, uyu munsi kuwa 16/11/2022 hari hatahiwe abo mu Mirenge ya Cyuve na Gacaca. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew ari kumwe n'Abahagarariye Ingabo Lt Col C. RUTAREMARA na Lt Col Joseph GATABAZI n'Umuyobozi wa RIB - Musanze Joseph MURENZI bagiranye inama n'abagize inzego zatowe mu Midugudu, Utugari n'Imirenge mu Mirenge yavuzwe haruguru.

Mu biganiro bagiranye n'abitabiriye ibi biganiro, basabwe gukomeza kwita kurushaho kuri ibi bikurikira:

♻️ Gukomeza gucunga no gusigasira umutekano.
♻️ Kwirinda imirimo y'ubuhinzi n'ubwubatsi ikozwe mu kajagari.
♻️ Kugira uruhare mu gukumira kwangiza ibidukikije cyane cyane hakumirwa gukora ubucukuzi bw'ibinombe butemewe.
♻️ Gufasha abaturage gusobanukirwa n'ibyaha nuko bihanwa hashingiwe ku mategeko.
♻️ Gupanga neza no kugenzura uko amarondo akorwa.
♻️ Kugisha inama ku nzira zo gutahura cyangwa gufata abakora ibyaha bigakorwa mu buryo bwubahirije amategeko.
♻️ Gukumira no kurwanya Ruswa n'Akarengane.
♻️ Gutanga amakuru ku gihe kandi y'ukuri.
♻️ Kwirinda konesha no kuragira ku gasozi.
♻️ Gukomeza gufasha abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zibateza imbere mu rwego rw'Ubukungu n'Imibereho Myiza y'Abaturage: EJO HEZA, MUSA, ISUKU n'ISUKURA, Gukemura HSI, Kurwanya imirire mibi n'igwingira,...
♻️ Kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano.

Abitabiriye ibiganiro bashimye impanuro bahawe kandi biyemeje kuzishyira mu bikorwa no kuba intangarugero muri byose. Basabwe gukomeza gushyira umuturage ku isonga ry'ibimukorerwa bamuha serivisi nziza.

 

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO