MURI SITADE UBWOROHERANE: URUBYIRUKO MU KIZAMINI CYO KWINJIRA MURI DASSO
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, mu Karere ka Musanze, urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu 158 rwo mu Karere ka Musanze rwifuza kwinjira mu Rwego rwa DASSO, Urwego rwunganira Inzego z’Umutekano, rwabyukiye mu kizamini, nubwo imvuyra yari yaraye ikanabyukira ku muryango.
Iki gikorwa cyabereye muri Sitade Ubworoherane y’Akarere, iherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, mu Mudugudu wa Gikwege, kikaba cyarateguwe n’Akarere, ku bufatanye n’Inzego z’Umutekano.
Aha, Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami nry’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi, Bwana MUSABYIMANA Francois, waganirije uru rubyiruko arushimira ishyaka bagize cyo kugira uruhare mi niterambere ry’Igihugu no mu Mibereho Mytiza y’Abaturage binyuze ku gusigasira umutekano, ryo pfundo n’inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, buri wese agize uruhare mu kwiyubakira u Rwanda twifuza, tuzaraga n’abazadukomokaho.
Yakomeje abasobanurira impamvu nyamukuru y’ishyirwaho rya DASSO bityo asoza abifuriza amahirwe masa anabahamagrira kuzarushaho kuba bandebereho mu kubahiriza Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda bazirikana ko ikiraje ishinga Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ari Umuturage ku Isonga.
Urubyiruko: Imbaraga z'Igihugu, Zubaka, Kandi Vuba!

Mbere y'uko igikorwa nyirizina gitangira: Bwana MUSABYIMANA aganiriza abitabiriye

Abitabiriye mu bwitonzi n'ubushishozi bwinshi bateze amatwi impanuro

Mu gihe cy'ikizamini