MURI IYI MINSI: UBUJURA BUKORESHEJWE IMBARAGA NICYO CYAHA KIZA KU ISONGA MU GUHUNGABANYA UMUDENDEZO W'ABATURAGE MU KARERE KA MUSANZE
Ibi n'ibyahurijweho mu Nama y'Umutekano y'Intara y'Amajyaruguru irimo kubera muri Sitade Ubworoherane y'Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022.

Iyi nama yayobowe na Guverineri w'Intara y'Amanyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, wakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier.

Ikaba yari, yitabiriwe n'inama y'umuutekano itaguye ku Nzego zombi, Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge 15 igize Akarere n'ab'Utugari uko ari 68, Abavuga Rikumvikana, n'abandi.

Mu ntara y’amajyaruguru ibyaba biza ku isonga ni bitanu(5) aribyo:Ubujura, Gukubita no gukomeretsa, Ibiyobyabwenge, Gusambanya abana no Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye.


Mu ngamba zafashwe harimo kurushaho kongera imbaraga mu burere no mu burezi bw’abana mu muryango, no gukora ubukangurambaga bwimbitse mu nteko z’abaturage no mu mugoroba w’umuryango no gutangiramakuru ku gihe hagati y’inzego zitandukanye ku cyahungabanya umutekano cyose aho kiva kikagera.



