MURI GAHUNDA Y'UKWEZI KWAHARIWE IBIKORWA BYA POLISI Y'IGIHUGU MU KARERE KA MUSANZE HATASHYWE AMACUMBI YUBAKIWE IMIRYANGO ITISHOBOYE.

Kuri uyu wa 5 tariki ya 16 Ukuboza 2022, muri gahunda y'Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y'Igihugu, mu Karere ka Musanze hatashywe amacumbi yubakiwe imiryango itishoboye.

Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu Karere ka Musanze DPC SP Elvis MUNYANEZA, batashye ku mugaragaro amazu 2 yubakiwe imiryango 2 itishoboye mu Mirenge ya Kimonyi na Musanze.

Abubakiwe amazu ni Mukandanga Angélique utuye mu Mudugudu wa Mbagayera, Akagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi na Twagiramariya Rosine utuye mu Mudugudu wa Gapfuro, Akagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze. Banashyikirijwe impano z'ibiribwa ubwoko butandukanye. Mu magambo yabo n'imvamutima nyinshi, barashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubwo gushyiraho gahunda nziza zifasha abatishoboye kwivana mu bukene na Polisi y'Igihugu kuba yabafashije kubona amacumbi ajyanye n'iterambere.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yashimiye Polisi y'Igihugu ku bikorwa byiza bagejeje ku baturage b'Akarere ka Musanze mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi: imirasire y'izuba, amacumbi ku miryango itishoboye, ECD,... Yasabye ababihawe kubifata neza no kubibyaza umusaruro mu rwego rwo gukomeza kubyongera, gukunda umurimo no gushyira hamwe kw'abagize umuryango kuko Ubumwe bw'abagize umuryango arizo mbaraga zawo. Yagize ati: "Birasanzwe mu kinyarwanda, umwana uzi ubwenge baramusiiga ubundi akinogereza...".

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SP Elvis Munyaneza, yashimye ubufatanye hagati y'Akarere na Polisi y'Igihugu, by'umwihariko ashimira abaturage ubufatanye mu kwicungira umutekano. Yabibukije ko guteza imbere imibereho myiza y'umuturage nabyo Polisi y'Igihugu ibyitayeho cyane kandi ko izabikomeza. Nawe yasabye abahawe ubufasha kubufata neza.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa nabo bashimiwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano basabwa gukomeza kuwusigasira no guharanira buri gihe ubumwe kuko arizo mbaraga zacu nk'abanyarwanda. Nabo bashimye cyane ibikorwa bya Polisi biteza imbere abaturage harimo n'ibyatashywe uyu munsi.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO