MURI BA BASHYITSI BAKOMEJE GUSURA IDP MV YA KINIGI: YASUWE NA POLISI YA DRC.
Ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubudasa bw’ Abanyarwanda bikomeje guhuruza amahanga, Akarere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, kusuwe na Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, General Dieudonné AMULI BIHINGWA, uri mu ruzinduko mu Rwanda, wari waje kwirebera wa Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, aherekejwe na mugenzi we w'u Rwanda, IGP Dan MUNYUZA.


Yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, wari kumwe n'Inzego z'Umutekano n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier, bamutambagije ibice bigize uyu mudugudu, birimo Agakiriro, Ikigo Nderabuzima cya Kinigi, G. S Kampanga n'ubworozi bw'inkoko, byamutangaje cyane bikamugaragariza igihango gikomeye kiri hagati y’Abanyarwanda n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyabo.

